Miss Mutesi Jolly na Miss Ingabire Grâce banyuzemo! I DEBATE yazanye impinduka
I DEBATE ni umuryango utegamiye kuri leta utegura ibiganiro mpaka mu mashuri abanyeshuri bakarushanwa aho bavuga ko bibafasha gutinyuka kuvugira mu ruhame, ababitegura bavuga ko byatanze umusaruro kuko bamwe mu banyuze muri iri rushanwa ubu babashije kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda (2016 na 2021).
Kuri iyi nshuro bikaba bigiye kuba ku nshuro ya 10 aho bazanye iyiswe ’I DEBATE TV Championship’, ikaba izajya inyura kuri televiziyo, ni kuri KC2 kuhera uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022 saa 20h, ni mu gihe no ku wa Gatandatu saa 9h no ku Cyumweru saa 12h iki kiganiro mpaka kizajya gisubiraho.
Bruno Bugingo umwe mu bategura izi gahunda z’ibi biganiro mpaka, yavuze ko aya marushanwa y’ibiganiro mpaka ategurwa baba bayitezemo ibintu 2 birimo gutinyura abanyeshuri kuvugira mu ruhame.
Ati "Intego ya mbere ni uguteza imbere ubumenyi bwabo mu kuvugira mu ruhame, icya kabiri ni ugutekereza cyane kuko nk’umunyeshuri utangiye gutekereza kuri politike akiri mu mashuri yisumbuye urumva ko mu myaka 3 hari icyo umuntu yamwitegaho."
Adelphe Rugundana uhagarariye uyu mushinga uzanyura kuri KC2, yavuze ko abantu benshi banyuze muri I DEBATE hari aho byabakuye kuko abenshi babonye akazi mu bigo bikomeye kuko baba bazi kuvuga, bagasobanura ibintu byabo neza ku buryo n’uwo bagiye gusaba akazi atakabima.
Aha ni n’aho Bugingo Bruno yahise atanga urugero rw’abakobwa 2 begukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, Miss Mutesi Jolly wa 2016 na Miss Ingabire Grâce wa 2021 ko nabo banyuze muri I DEBATE ndetse anahamya ko ari byo byabafashije kunyura imbere y’akanama nkemurampaka bemye, basobanura imishinga yabo neza bituma begukana ikamba.
Ati "mu myaka 10 tumaze tubona bitanga umusaruro, no muri Miss wari utanzeho urugero navuga nka babiri banyuze muri programs zacu, atari ukuvuga ngo ni ibisonga ahubwo begukanye amakamba, hari Miss Jolly [Mutesi] na Grâce [Ingabire]."
Aya marushanwa y’ibiganiro mpaka azanyura kuri televiziyo, azahuza ibigo 16 by’i Kigali n’Uburasirazuba ari n’aho uyu mushinga ukorera.
Kuri uyu mushinga wa TV Championship, bateganya ko kuko bakora ari ikipe y’abanyeshuri 3, abazatsinda buri umwe azabona laptop ye, umudali n’igikombe bazanitabire mu marushanwa bagira yo hanze.
Ibitekerezo
Mutoni Rukandagira Charity
Ku wa 6-03-2022I DEBATE is Avery good club which I used to love most nanjye nabaga muri debating clubs all ma secondary I really wish to be a member again
Mutoni Rukandagira Charity
Ku wa 6-03-2022I DEBATE is Avery good club which I used to love most nanjye nabaga muri debating clubs all ma secondary I really wish to be a member again