Andi makuru

Ndayisaba Fabrice Foundation yaguye igikorwa cyo kwibuka Impinja n’Abana kigera n’Iburasirazuba.

Ndayisaba Fabrice Foundation yaguye igikorwa cyo kwibuka Impinja n’Abana kigera n’Iburasirazuba.

Ku nshuro ya mbere Umuryango Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, wagejeje igikorwa cyo Kwibuka mu mashuri Abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi hanze ya Kigali aho yahereye mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi 2023 nibwo hatangiye igikorwa ngaruka mwaka cyo Kwibuka mu mashuri Impinja n’Abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyari gisanzwe kibera mu mashuri y’Akarere ka Kicukiro ariko kuri iyi nshuro iki gikorwa cyaguwe kigera no mu mashuri yose yo mu Akarere ka Bugesera.

Umuyobozi wa NFF Rwanda itegura iki gikorwa, Ndayisaba Fabrice yabwiye ISIMBI ko bafite intego y’uko iki gikorwa kizagera mu mashuri yose yo mu gihugu.

Ati "ni igikorwa kimaze igihe kinini kibera mu mashuri y’Akarere ka Kicukiro muri Kigali, kuri iyi nshuro twashatse kwagura, twahereye mu mashuri y’Akarere ka Bugesera tuzagera n’ahandi, turifuza ko iki gikorwa kigera mashuri yose agize igihugu. "

Ni igikorwa kizakorwa mu gihe cy’ibyumweru 2 aho hazajya hatangwa ubutumwa bumwe mu mashuri yose, hakazifashishwa n’imikino mu Kwibuka mu rwego rwo kugaragaza ko abishwe hari uburenganzira bavukijwe.

Perezida wa Ibuka muri Bugesera, Bankundiye Chantal yashimiye Ndayisaba Fabrice Foundation ku gikorwa cyo gutangiza gahunda yo #kwibuka abana, impinja.

Yagaragaje ko muri Jenoside hishwe abana benshi. Yahumurije abana agira ati"Jenoside ntizongera kubaho ukundi, turimo turarera neza."

Ni ku nshuro ya 13 NFF Rwanda yibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bikaba ku nshuro ya 9 itegura iki gikorwa mu bigo by’amashuri.

Kwibuka Abana n'ibibondo byageze no mu mashuri y'Akarere ka Kicukiro
Umuyobozi wa NFF, Ndayisaba Fabrice na Mayor w'Akarere Bugesera, Mutabazi Richard
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top