Ndayisaba Fabrice Foundation yatangije icyumweru cyo kwibuka abana b’ibibondo mu mashuri(AMAFOTO)
Kuri uyu wa Mbere, Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) yatangije icyumweru cyo kwibuka abana n’ibibondo mu mashuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni ku nshuro ya 10 Ndayisaba Fabrice Foundation itegura igikorwa cyo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kicukiro, kuri iyi nshuro iki gikorwa cyatangirijwe mu kigo cy’amashuri y’incuke cya Fondasiyo Ndayisaba Fabrice(Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice).
Kuri uyu wa Mbere, abana bahawe ubutumwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwibuka n’imikino”. Ni mu buryo bwo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside, binyuze mu mikino bakundaga gukina, harimo nko kwiruka, gukina agati, umupira w’amagaru, imikino y’amaboko, agatambaro k’umwana kari he, n’indi.
Muri iki cyumweru cyo kwibuka, buri gitondo mbere yo gutangira amasomo, abana bazajya bahabwa ubutumwa bujyanye no kwibuka aho buzajya bumara umuniota 1, ni mu gihe cy’akaruhuko(break) abana bazajya bakina imikino itandukanye ariko bahabwa ubutumwa bwo kuzirikana bagenzi babo.
Umuyobozi wa NFF, Ndayisaba Fabrice yavuze ko bateguye iki gikorwa ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Ati “Twabiteguye bigendanye n’uko turi mu bihe bitoroshye byo kwirinda Covid-19. Abana rero barakina imikino idatuma begerana ari benshi, mu rwego rwo kwirinda kunyuranya n’amabwiriza”.
Iki cyumweru cyo kwibuka kikaba kizasozwa tariki ya 25 Kamena 2021 gisorezwe mu kigo cy’amashuri Ecole Primaire Saint Joseph.
Imibare itangazwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ivuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hapfuye abagera kuri 1,074,056, muri bo abarenga ibihumbi 230 bakaba bari abana bari munsi y’imyaka icyenda.
Ibitekerezo