Andi makuru

Skol imenyerewe mu bikorwa bya Siporo itera inkunga Rayon Sports, yishyuriye abantu 842 ’Mituelle de Sante’ (AMAFOTO)

Skol imenyerewe mu bikorwa bya Siporo itera inkunga Rayon Sports, yishyuriye abantu 842 ’Mituelle de Sante’ (AMAFOTO)

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Ltd (SBL), rusanzwe rumenyerewe muri Siporo nk’umuterankunga wa Rayon Sports, rwatanze ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de Santé” bw’umwaka wa 2023/24 ku bantu 842 batishoboye.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya yo kiri mu Nzove ejo hashize ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2023.

Kuri iyi nshuro uru ruganda rwongereye umubare w’abaturage rwishyuriye Ubwisungane mu kwivuza aho rwishyuriye abaturage 842 bo mu miryango 185 bavuye ku bantu 596 bo mu miryango 123 uru ruganda rwari rwishyuriye umwaka ushize.

Abahawe ubu bwisungane ni abaturiye aho SKOL ifite ibikorwa byayo mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge kari muri dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

Buri mwaka, kuva mu myaka itanu ishize, SKOL itanga ubwishingizi mu kwivuza kuri imwe mu miryango itishoboye, ndetse kuri ubu imaze gufasha abagera ku 3350.

Abaturage bahawe ubu bwisungane, bashimiye uru ruganda uburyo rubazirikana, na bo bemeza ko ahasigaye ari ahabo mu kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kuko ubuzima bwabo bushinganye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nzove, Kabasha Ignace, yavuze ko kuba abaturage bahabwa ubu bwisungane mu kwivuza n’uruganda rwa SKOL ari amahirwe bagize.

Ati “Ni amahirwe abaturage b’aka Kagari ka Nzove ndetse n’abaturiye uru ruganda rwa SKOL bafite, kugira uruganda nk’uru rwenga inzoga ariko rukanatekereza ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage cyane cyane abatishoboye. Ntako bisa”

Eric Gilson uyobora Uruganda rwa SKOL, yavuze ko ubuzima bwiza bw’abaturage ari inking ya mwamba mu iterambere ry’igihugu ari nayo mpamvu bazakomeza kubafasha uko bashoboye.

Ati “Tuzi neza ko sosiyete ifite ubuzima bwiza ari ibuye ry’ifatizo ku bukungu, gufasha abantu gutunga imiryango yabo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ibyo twiyemeje by’igihe kirekire bigaraaza ubushake bwacu mu kuzamura u Rwanda.”

Uretse gutanga ubwisungane mu kwivuza, uru ruganda rwagiye rugira kandi uruhare mu bindi bikorwa bizamura Abanyarwanda birimo kugurira impuzankano abana biga ku Ishuri ribanza rya Nzove no gutanga ibiribwa [umuceri] ku baturage bamwe ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari cyarakajije umurego. Hari kandi guha akazi abatuye hafi y’uru ruganda bangana na 60% by’abakozi bayo [bagera muri 300].

Mu bindi bikorwa harimo kuba uru ruganda rwarahaye Guverinoma y’u Rwanda inkunga y’udupfukamunwa n’amafaranga mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, umushinga wa SKOL FXB Village wamaze imyaka ine ufasha imiryango 60 (abantu 434) mu kwikura mu bukene;

Gahunda yo kwimenyereza umwuga mu gihe cy’amezi atandatu ku banyeshuri beza basoje Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, gutanga ‘bourse’ ku bana b’abakozi ba SKOL, gushyigikira Umuryango utari uwa Leta wa Gira Impuhwe ufasha abatishoboye n’imiryango ifite abarwayi b’agakoko gatera SIDA, kugira uruhare mu iyubakwa ry’ibibuga n’amarushanwa muri Kaminuza ya UTAB, n’ibindi.

Abaturage bari baje ari benshi
Umuyobozi w'Akagari ka Nzove n'Umuyobozi wa Skol, Eric Gilson
Eric Gilson yavuze ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo bafashe abaturage

AMAFOTO: SHEMA Aine

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top