Andi makuru

Twirinde kwishora mu Ngengabitekerezo kubera gushukishwa ibyo tudafite – Umuyobozi wa NFF Rwanda

Twirinde kwishora mu Ngengabitekerezo kubera gushukishwa ibyo tudafite – Umuyobozi wa NFF Rwanda

Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) ibinyujije mu ishuri ry’incuke rya Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice basoje igikorwa ngaruka mwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuyobozi wayo yasabye abantu kwirinda kwishora mu ngengabitekerezo ya Jenoside kubera gushukishwa ibintu.

Iyi Fondasiyo yatangiye Kwibuka Abana n’Ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, muri 2010 ariko bikaba ari ku nshuro ya 7 bibuka mu mashuri yo mu Karere ka Kicukiro.

Kuri iyi nshuro ibikorwa byo Kwibuka byanyujijwe muri Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice, ni mu gihe ibyo kwibuka Abana n’Ibibondo byo byabereye mu mashuri yose agize akarere ka Kicukiro.

Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ibikorwa byo gusoza Kwibuka, ubutumwa bwatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa NFF Rwanda, Ndayisaba Fabrice yasabye abantu kwirinda kwishora mu Ngengabitekerezo ya Jenoside kubera gushukishwa ibyo badafite.

Ati”dukomeze kandi twirinde kwishora mu Ngengabitekerezo ya Jeniside kubera gushukishwa ibyo tudafite, tunyurwe na duke tubona cyangwa dufite, ibintu ni ibishakwa ntihazagire ubizira.”

Yakomeje kandi ashimira abana n’urubyiruko berekanye ko bakiriye neza igitekerezo cyo kwibuka abana bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati”Ndashimira cyane abana n’urubyiruko bose banyeretse ko bakiriye neza igitekerezo nagize cyo kwibuka bagenzi bacu bazize urw’agashyinyaguro ndetse mbashimira ko bakomeje gukurana umuco mwiza w’ub’umuntu n’urukundo rwo kwifurizanya ibyiza mu buzima buzira amashyari n’urwango ndetse no gutekereza neza, gukorera igihugu neza mu buryo bwose bushoboka twirinda kwinjira mu ngeso mbi zirimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

“Dukomeze Kwibuka twiyubakira igihugu neza, duharanira gukora ibyiza tudacika intege mu buzima bwacu cyangwa ngo twemerere abandi baziduce.”

Ibi bikorwa byo gusoza Kwibuka, byahuriranye n’umunsi wo Kwibohora, Ndayisaba Fabrice akaba yifurije abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora aho yabasabye gukomeza gutekereza neza no gukorera neza igihugu cy’u Rwanda birinda kukigambanira kuko bishobora kugisubiza mu icuraburindi Ingabo za FPR Inkotanyi zagisanzemo ubwo zazaga kukibohora.

Ndayisaba Fabrice yasabye Abantu kutagwa mu mutego wo gushukishwa ibintu ngo birohe mu Ngengabitekerezo ya Jenoside
Kuva 2010 NFF Rwanda yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Kwibuka abana n'ibibondo mu mashuri ya Kicukiro bimaze kuba umuco
Ibikorwa byose byo kwibuka byanyujijwe muri Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top