Andi makuru

Umudepite w’Umwongereza wirukanywe kubera inyandiko z’urukozasoni ari mu rukundo n’umunyarwandakzi abyaye (AMAFOTO)

Umudepite w’Umwongereza wirukanywe kubera inyandiko z’urukozasoni ari mu rukundo n’umunyarwandakzi abyaye (AMAFOTO)

Simon Danczuk wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza wirukanywe kubera ubutumwa bw’urukozasoni yoherereje umwana w’umukobwa, aritegura kurushinga n’umunyarwandakazi Uwamahoro Claudine w’imyaka 28.

Uyu mugabo w’imyaka 56 yari mu Nteko Ishinga Amategeko hagati ya 2010 na 2017 ariko aza kwirukanwa nyuma y’uko hagaragaye ubutumwa bw’urukozasoni yandikiraga umwana w’umukobwa w’imyaka 17, si ibyo gusa kuko byanavugwaga ko banaryamanye, byanatumye atandukana n’umugore we.

Aganira n’ikinyamakuru Manchester Evening cyavuze ko mu minsi ya vuba azashyingiranwa n’uyu mukobwa kuko ari umugore mwiza kandi w’umuhanga.

Ati “Claudine arakuze kandi ni umugore w’umuhanga. Ndashaka gushyingiranwa na we. Nabonye umugore unkwiriye ndetse ndanemeza ko tuzabana iteka ryose.”

Yakomeje avuga ko uyu mukobwa yamubwiye amateka ye mu rukundo ndetse ko buri umwe azi undi ku buryo buhagije.

Aba bombi bahuye muri Werurwe 2022 bahurira i Kigali muri Casa Keza, akaba ari Restaurent y’abanya-Espagne, nyuma bakomeje kugenda bahura kugeza bisanze bakundanye.

Bagize umwanya kandi wo gutemberana mu Kiyaga cya Kivu, akaba yari inshuro ye ya 3 yari asuye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Claudine we yavuze ko yatunguwe cyane na Simon ubwo yamusabaga kumubera umugore, yahise abyemera kuko ari umugabo byoroshye kubana na we.

Urukundo rugeze aharyoshye
Baritegura kurushinga
Simon n'umugore we wa mbere baratandukanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nangitiku
    Ku wa 19-04-2023

    Mubabajwe Niki ko uwo muvugira arimukuru bihagije kuki mubonibyiza byabandi mukajigimwa ndumva ntawe bireba keretse bo ubwabo .mujye mureka ubujiji namatiku

  • Kalcal
    Ku wa 25-03-2023

    Wagirango ni uncle we.
    Urwo si urukundo .

  • Bright
    Ku wa 19-01-2023

    Gume mutwohereza izo stories

  • Kadogo
    Ku wa 19-01-2023

    Urwishigishiye ararusoma
    Harabana nabi bahabwa ibere bakariruma

  • Kadogo
    Ku wa 19-01-2023

    Urwishigishiye ararusoma
    Harabana nabi bahabwa ibere bakariruma

  • Claude Billy
    Ku wa 18-01-2023

    Thx continue to love the second wife is good.

  • Claude Billy
    Ku wa 18-01-2023

    Thx continue to love the second wife is good.

  • Claude Billy
    Ku wa 18-01-2023

    Thx continue to love the second wife is good.

  • Claude Billy
    Ku wa 18-01-2023

    Thx continue to love the second wife is good.

  • Ndayikeza
    Ku wa 18-01-2023

    Azakinire igihugucac

  • Fabien
    Ku wa 16-01-2023

    Nibabyara umukinnyi ukomeye azakinire igihugu cyacu kuko kimuhaye umugeni.

  • Fabien
    Ku wa 16-01-2023

    Nibabyara umukinnyi ukomeye azakinire igihugu cyacu kuko kimuhaye umugeni.

  • Fabien
    Ku wa 16-01-2023

    Nibabyara umukinnyi ukomeye azakinire igihugu cyacu kuko kimuhaye umugeni.

IZASOMWE CYANE

To Top