Andi makuru

Yitwaje umurambo muri banki ngo ahabwe inguzanyo

Yitwaje umurambo muri banki ngo ahabwe inguzanyo

Muri Brésil umugore witwa Érika de Souza Vieira Nunes yatawe muri yombi nyuma yo kujya muri Banki yitwaje umurambo kugira ngo ahabwe inguzanyo mu mazina y’uwitabye Imana.

Ibi byatangajwe na Polisi yo mu mujyi wa Rio de Janeiro, aho uyu mugore w’imyaka 42, yari yitwaje umurambo wa nyirarume aho yavugaga ko arembye nyamara yaramaze gupfa.

Érika de Souza yafashe umurambo wa nyirarume awushyira mu kagare k’abantu bafite ubumuga ubundi yerekeza muri banki.

Ubwo yari ageze muri banki yavuze ko nyirarume witwa Paulo Roberto Braga ufite imyaka 68 arwaye bityo asaba abakozi ba banki ko bamusinyira ku mpapuro zimuhesha inguzanyo y’ibihumbi 3.250$ ni ukuvuga miliyoni 4.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abakozi ba banki bamubwiye ko ibyo ashaka gukora atari byo kuko uwo ashaka gusabira inguzanyo arembye cyane, gusa we yakomeje gutsimbarara avuga ko bashatse bamusinyira kuko yazanye na nyir’ubwite.

Aha ni ho bagize amakenga ubundi bahamagara polisi ngo ikurikirane iki kibazo. Polisi ihageze yasanze uwo mugabo yapfuye ndetse ivuga ko yari amaze byibuze amasaa abiri ashizemo umwuka.

Érika de Souza ubwo yabazwaga na polisi yavuze ko yabitewe n’uko yari amaze igihe arwaje nyirarume yaramurembanye, polisi ikaba yakomeje iperereza ngo imenye byinshi kuri urwo rupfu.

Uyu mugore akaba akurikiranyweho icyaha cy’ubutekamutwe ndetse n’icyaha cyo gushyagurira umurambo.

Yagiye muri banki yitwaje umurambo wa nyirarume
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top