Umunyamakuru Umuhire Valentin umwe mu bamaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru yitabye Imana.
Iyi nkuru yababaje benshi mu muryango mugari w’itangazamakuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021.
Yaguye mu bitaro bya CHUK aho yari arwariye afite ikibazo cyo guhumuka, yari yanduye Coronavirus ariko nyuma aza kuyikira ariko akomeza kugira ikibazo cy’umwuka muke.
Uyu munyamakuru wakunzwe na benshi bitewe n’uburyo asomamo amakuru, anayobora ibiganiro yakoreye Radio Rwanda, Radio10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs.
Ubu yari umwe mu bakora ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru gica kuri Isango Star TV cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).
Yari atuye i Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi afatanya n’itangazamakuru aho yari afite igitangazamakuru cye cyitwa ‘Valuenews’ gikorera kuri Murandasi.
Ibitekerezo