Kuri uyu wa Gatandatu APR FC yujuje umubare w’abakinnyi 6 bashya imaze gusinyisha, ni nyuma yo gusinyisha batatu barimo Karera Hassan, Mugisha Bonheur na Nsengiyumva Ir’shad.
Karera Hassan akaba yasinye imyaka 2 avuye muri AS Kigali aho agiye gusinbura Mutsinzi Ange Jimmy utazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.
APR FC kandi yasinyishije umukinnyi wo hagati, Mugisha Bonheur wakiniraga Mukura VS ariko akaba yari intizanyo ya Heroes FC. Iyi kipe kandi yasinyishije imyaka 2, NSengiyumva Ir’shad wakiniraga ikipe ya Marines.
Aba bakinnyi bakaba biyongera kuri Nsabimana Aimable, Mugisha Gilbert na Kwitonda Alain Bacca baheruka kuyisinyira.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikomeje kongeramo amaraso mashya mu rwego kwitegura imikino nyafurika ya CAF Champions League izahagarariramo u Rwanda.

Ibitekerezo
Ndayambaje elie
Ku wa 13-07-2021ndabakunda cyane
Francois xavier
Ku wa 11-07-2021Ubu se aba nibyo bazatuma turenga Aho last year twagarukiye ra? Nibaze nabo nyine biyumvire kucyanga cyayo,izi recruitment ntekerezako Ari ntamufana numwe wa APR FC zashimisha nagato ,turanze koko dukomeje kuba star à domicile

TUBISABIMANA INNOCENT
Ku wa 10-07-2021APRFC. MURIMU.GIKORWA CINGE NZIPE NATWETU BARI NYUMA AHONI HOHO!!!!