APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunyagira Mukura VS mu mukino w’umunsi wa 22 ibitego 4-0.
APR FC yari itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona aho yari iyoboye urutonde n’amanota 51 mu mukino 21.
Hibazwaga niba Mukura VS ari yo iri buhagarike APR FC nk’uko yabikoze umwaka w’imikino wa 2015/2016 iyihagarika nyuma y’imikino 13 yari imaze idatsindwa. Yayitsindiye ku Mumena 2-0.
Mukura VS yatangiye ishaka igitego mu minota ya mbere ariko abakinnyi barimo Evode Ntwari na rutahizamu Muniru ntababyaza umusaruro amahirwe babonye.
APR FC na yo yasatiriye ariko abakinnyi barimo Manishimwe Djabel ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.
Ku munota wa 15, APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira Lague yateye mu izamu umunyezamu awukuramo uhura na Nshuti ahita awushyira mu izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Ku munota wa 50 APR FC yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Byiringiro Lague ku makosa y’umunyezamu Iratugeneye Eduard.
Ku munota wa 74 APR FC yatsinze igitego cya 3 ku ishoti rikomeye Ishimwe Kevin yateye mu izamu umupira ukaruhukira mu rushundura. Omborenga Fitina yatsinze agashinguracumu ku munota wa 88, umukino warangiye ari 4-0.
Umukino wabaye ejo Gasogi United yatsinze Espoir FC 1-0. Mu y’indi mikino yabaye uyu munsi Heroes 0-5 FC Kiyovu Sports, Mukura VS 0-4 APR FC, Rayon Sports 2-1 Musanze FC, AS Muhanga 1-0 Bugesera FC, Gicumbi FC 0-1 Sunrise FC, Marines 1-1 Etincelles.
Imikino y’umunsi wa 22 izasozwa ejo Police FC ikina na AS Kigali.
Nyuma y’umunsi wa 22 APR FC ni yo ya mbere n’amanota 54, Rayon Sports 47, Police FC 43, Mukura VS 37.

Ibitekerezo
jafu businesses ltd
Ku wa 8-03-2020APR Ikipe yacu nikomeze iduhe ibyishimo nshimira cyane abakinnyi kubwitange bakomeje kugaragaza,nongera gushimira nubuyobozi bw’ikipe ko ubona baba badahwema kuyikurikirana kugirango dukomeze duhabwe ibyishimo.
Français
Ku wa 7-03-2020Yewana ibitu APR Ikomejegukora nibyiza cyane Tubarinyuma Tubashyigikiye Kubwibyishimo mukomeje guha abafana banyu Mukomerezaho iyo iyo urugamba rukomeye rubarugiyekuranjyira.