Siporo

APR FC yahagamwe na Gasogi United

APR FC yahagamwe na Gasogi United

APR FC yatunguwe na Gasogi United banganya igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2026-27.

Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino APR FC yatangiye ishaka igitego ariko abari bayoboye ubusatirizi bwayo barimo Cheick Djibril Ouattara, Uwiyaremye Fidali na William Togui Mel bagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Muri iki gice cya mbere APR FC yagiye igerageza amahirwe nka Ouattara yateye imipira ibiri mu izamu igarurwa n’umunyezamu Souleman kimwe na Madou Zon.

Gusa iyi kipe yaje guhura n’ikibazo ikora impinduka zitateguwe ku munota wa 24 ubwo Byiringiro Gilbert yavagamo kubera imvune hakajyamo Niyonzima Abidal.

Izi mpinduka zakozeho APR FC kuko ku munota wa 33 Gasogi United yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Ngono Guy Herve ku mupira wari utewe na Iradukunda Axel. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari kimwe ku busa.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Ishimwe Abdul na Hakim Kiwanuka havamo Niyonzima Abidal na Mamadou Traore.

APR FC yatangiye gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ndetse iza kukibona ku munota wa 62 cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka ku mupira yari ahawe na William Togui Mel.

APR FC yashatse igitego cya kabiri ariko kirabura maze umukino urangira ari kimwe kuri kimwe.

Kunganya uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa karindwi n’amanota arindwi ku rutonde ruyobowe na Gorilla FC n’amanota 12.

APR FC yaguye miswi na Gasogi United
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top