Siporo

Abifuza guherekeza Amavubi muri Mali bashyizwe igorora

Abifuza guherekeza Amavubi muri Mali bashyizwe igorora

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryorohereje abantu bifuza guherekeza ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Mali aho igiciro gisanzwe bakigabanyije inshuro ebyiri.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ifite umukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 na Mali.

Umukino ubanza uzabera muri Mali tariki ya 13 Ugushyingo 2026 mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2026.

FERWAFA ikaba yasohoye itangazo ishishikariza abantu kuzaherekeza Amavubi ko bakwishyura amadorali 700. Ubusanzwe itike yo kujya muri Mali kugenda no kugaruka iba iri hagati y’amadorali 1500 n’amadarali 1700 ni ukuvuga hagati y’amafaranga y’u Rwanda 2,200,000 na 2,500,000. Ubu yagizwe amadorali 700 ni ukuvuga arenga gato miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Aba ariko ni abazagenda muri ’Economy.’

Abifuza kuba bagenda muri ’Business Class’ bo bagomba kwishyura amadorali 1500 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 2,220,000 ni mu gihe ubusanzwe iyi tike iya make aba ari amadorali 3800 ni ukuvuga arenga miliyoni eshanu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine akaba yaramaze guhamagara abakinnyi 28 azifashisha kuri uyu mukino.

Amavubi agiye gukina muri Mali, yorohereje abashaka kuyaherekeza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top