Siporo

APR yongereye amasezerano babiri, isinyisha batatu

APR yongereye amasezerano babiri, isinyisha batatu

APR BBC yamaze kongera amasezerano abakinnyi bayo babiri Craig Randal II na Teafal Lenar Jr mu gihe yanasinyishije abandi batatu.

Iyi kipe yatwaye Shampiyona ya Basketball iheruka ya 2026, yasanze igomba kongera imbaraga kugira ngo umwaka utaha izabe ikomeye kurushaho.

APR BBC yahisemo guhera ku bakinnyi bayo beza ibagumana, yongerera Craig Randal ukina nka ’Point Guard’ amasezerano y’imyaka ibiri. Craig ni we wabaye umukinnyi mwiza w’imikino ya kamarampaka (MVP).

Yahise kandi inongerera amasezerano umukinnyi wayo ushobora gukina nka ’Small cyangwa Power Forward’, Teafale Lenard Jr. Aba bombi ni abakinnyi bagize uruhare rukomeye mu mwaka w’imikino wa APR BBC urangiye wo yatwayemo igikombe.

Ntibyarangiriye aho kuko yanatangiye kwiyubaka yagiye muri RSSB Tigers BBC ikuramo Antino Alverazes Jackson wahoze akinira APR BBC.

APR BBC yanagiye muri Patriots BBC ikuramo abakinnyi babiri bayo beza bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize.

Yahereye Chingka Kennedy Garba wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka usanzwe wa Shampiyona hatarimo imikino ya kamarampaka.

Yanasinyishije kandi Hubert Sage Kwizera na we wakiniraga Patriots BBC wegukanye igihembo cy’umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi.

Craig Randal II yongereye amasezerano
Lenard Jr yongereye amasezerano muri APR BBC
Hubert Sage ni umukinnyi wa APR BBC
Antino Alverazes Jackson yagarutse murj APR BBC
Kennedy Garba ni umukinnyi mushya wa APR BBC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top