Siporo

Umukunzi wa Niyomugabo Claude byamurenze yemera kumena ibanga

Umukunzi wa Niyomugabo Claude byamurenze yemera kumena ibanga

Umukunzi wa Niyomugabo Claude, Umutoni Nadia nyuma y’uko Amavubi atsinze Cape Verde, yashyize ikiganiro hanze yagiranye n’uwo yihebeye ariko asaba imbabazi kuko abizi ko bitari bikwiye kujya ku karubanda, gusa byose ngo ni ibyishimo.

Ejo hashize, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Niyomugabo Claude ni we wafunguye amazamu mu gihe Elie Tatou yaje gutsinda igitego cy’intsinzi.

Umukunzi wa Niyomugabo akaba yashyize ahanze ikiganiro yagiranye n’uyu mukinnyi, hari kuri WhatsApp.

Yamwandikiye ati "waramutse mukunzi? Nizere ko umeze neza chr wanjye. Uyu munsi nkushyize mu biganza by’Imana, ikurinde, witware neza kurusha ubushize kandi utsinde."

Claude yamusubije ati "waramutse rukundo, nizere ko waramutse neza. Ndagukunda. Amen."

Ubu butumwa yashyize hanze, bwaherekejwe n’amagambo avuga ko abizi ko bitari ngombwa kubishyira hanze ariko kubera ibyishimo abikoze.

Ati "Mumbabarire ndabizi ko bidakwiye kuza hano ku karubanda, ni uko nishimye ntimuncire urubanza. Imana ni nziza cyane."

Niyomugabo Claude agize imikino ibiri myiza uwa Liberia na Cape, ni nyuma y’uko benshi bagiye bibaza impamvu yahamagawe kandi nta kipe afite.

Ikiganiro cya Niyomugabo Claude n'umukunzi we mbere y'umukino
Niyomugabo Claude aba ashyigikiwe n'umukunzi we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top