‘Aracyamukunda’ indirimbo nshya Mr. Kagame na Gisa yumvikanamo umukobwa wahemukiye umuhungu bakuranye
Mr. Kagame na Gisa cy’Inganzo basohoye indirimbo y’urukundo ‘Aracyamukunda’ yumvikanamo inkuru y’umuhungu n’umukobwa bakundanye bakiri abana ariko umukobwa akaza guta umuhungu, gusa n’ubundi yagumye amukunda akabura imbaraga zimusubizayo.
Iyi ndirimbo y’iminota 4 yasohotse mu buryo bw’amajwi, mu ntangiriro zayo Mr. Kagame atangira avuga ko abantu bose bubaha Imana ndetse n’amategeko yayo, kandi itegeko ry’urukundo ari ryo rihiga ayandi yose ariko aba bakundanye bakiri bato nta n’umwe uzi ubuhemu, umwe yaje guhemukira undi.
Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo hari aho Mr. Kagame aririmba ati”bakundanye ari bato nta n’umwe uzi ubuhemu, bararanye ku karago hari za Rwanda Foam, baceza[...]Banga kubyina ingwatira ngo bataraburiza, kidobya yaje kuza umukobwa yanga umuntu, yanga umusore bahoranye badafite akantu, akunda jama batemerana barya udufoto, isi irababona biherera mu myoto….”
Gusa ngo n’ubwo uyu mukobwa yari yarasize uyu muhungu yakomeje kumukunda ariko akabura imbaraga zimusubizayo.
Iyi ndirimbo yanditswe n’abantu ba 3, Mr. Kagame, umunyamakuru Nsengiyumva Emmy na Trackslayer wayitunganyije.
Emmy umwe mu bayanditse avuga ko ari inkuru mpamo kuko ibyaririmbwe muri iyi ndirimbo byabaye ku nshuti ye.
Umva hano Aracyamukunda ya Mr. Kagame na Gisa cy’Inganzo
)
Ibitekerezo