Bahavu Jeannette yasabye Vestine kwandika ibaruwa asaba umugabo we imbabazi
Umukinnyi wa filime akaba n’umukozi w’Imana, Bahavu Jeannette yasabye Ishimwe Vestine kuzandika indi baruwa asaba umugabo we imbabazi.
Ni nyuma y’uko Vestine Ishimwe ubarizwa mu itsinda rya Vestine na Dorcas aho bari kubarizwa muri Canada, yasohoye ibaruwa ndende yahaye umutwe ugira uti "Inkuru ya Vestine."
Aha agaruka ku nkuru ye n’umugabo we Idrissa Ouédraogo bari mu manza bashaka gatanya.
Avugamo agahinda yahuye nako kuva yashakana na we muri Nyakanga 2025, uko yashatse kwiyahura kubera we kugeza ahungiye Canada.
Bahavu Jeannette, yavuze ko yasomye ibaruwa ye, mbere na mbere ashimira Imana yamuhaye urubyaro kuko hari benshi bakirushaka.
Ati "Nasomye ibaruwa ye ndende, reka nkubwire mukozi w’Imana Vestine, ubu ntabwo ndimo kukubwira nk’umwana kuko ubu ufite umwana, byiza cyane Uwiteka yaguhaye urubyaro kuko hari abatararubona bakiri ku mavi, Uwiteka yumve gusenga kwabo."
Yavuze ko atamuciraho iteka kuko na we hari byinshi byamubabaje byanamubangamiye mu rugo kwihangana bikamunanira ariko na none yibuke ko uwo mugabo atakuriye mu rusengero nk’uko yabivuze.
Ati "Uzandike ahubwo urwandiko, singuciraho iteka hari ibyakubabaza, hari ibya gukomerekeje byakomereye ariko uyu mugabo mwabanye atizera nk’uko wizera, atazi kwiyiriza nk’uko wiyirizaga ubusa, atarakuriye mu rusengero nk’uko warukuriyemo nk’uko wabivuze."
Yamusabye no kuzandika ibaruwa isaba imbabazi Ouédraogo amubwira ko atamubereye imfura.
Ati "Uzindike n’ibaruwa imusaba imbabazi, umubwire ute warampemukiye aha n’aha n’aha ariko nanjye ntabwo nakubereye imfura."
Yavuze ko mu rugo abantu babiri umuntu umwe adashobora kuba umwere 100% aho yanatanze urugero ko nabo bazanye ibyo mu rugo rwabo, we Fleury buri umwe yakwira umwere.

Ibitekerezo