Bamwe mu bahanzi batangiye kwiyomora kuri Chameleone ushaka kwiyamamariza kuyobora Kampala
Umuhanzi w’Umugande utavuga rumwe na Chameleone, Jennifer Nakanguubi uzwi ku izina rya Jeniffer Full Figure, yatangaje ko atazatora mugenzi we Chameleone ushaka kuziyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2021, kubera ko ngo adashoboye.
Nk’uko inkundura y’abanyapolitiki ikomeje mu matora ateganyijwe muri 2021 mu gihugu cya Uganda, bimaze kugaragara ko umunyamuziki Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Chameleone ahanganye na Ssalongo Elias Lukwago wo mu ishyaka rya ‘Democratic Party’ ku mwanya wo kuyobora umujyi wa Kampala.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Full Figure yemeje ko atazashyigikira Chameleone kubera ko ari umuhanzi mugenzi we cyangwa uwo mu muryango we ku mwanya wo kuyobora Kampala ko ahubwo ashyigikiye Elias Lukwago.
Yagize ati: “Nzatora Elias Lukwago, ngomba kugendera ku bushobozi ntitaye ku kimenyane, ngo uyu ni umuhanzi mugenzi wanjye, inshuti yanjye cyangwa uwo mu muryango wanjye ahubwo ngomba gutora umuntu ushoboye nka Elias.”
Uretse ibyo kandi, Full Figure usanzwe ashyigikiye umunyamuziki akaba n’umunyapolitiki, Bobi Wine yemeje ko Chameleone yagombye gutekereza kabiri mbere yo kwinjira muri politiki akaba ari na yo mpamvu atazamutora kuko abona udashoboye.

Ibitekerezo