Siporo

Bamwe mu bayobozi b’amakipe, abatoza n’abakiniye Amavubi bayifurije intsinzi

Bamwe mu bayobozi b’amakipe, abatoza n’abakiniye Amavubi bayifurije intsinzi

Mu gihe habura amasaha make ngo u Rwanda rukine umukino usoza itsinda C muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun bamwe mu siporutifu barimo abayobozi b’amakipe, abatoza bifurije Amavubi intsinzi.

Uyu munsi Amavubi aremenya niba akomeza muri ¼ cya CHAN cyangwa niba ari bugaruke atarenze itsinda.

Ibyifuzo by’abanyarwanda batandukanye ni uko iyi kipe yagera muri ¼ cy’iri rushanwa icyiciro baheruka muri 2016 ubwo irushanwa ryaberaga mu Rwanda.

Umuyobozi wa APR FC, Maj. Gen. yasabye abakinnyi kumvira inama z’abatoza kuko ari rwo rufunguzo rwo gutsinda uyu mukino.

Ati“Amavubi Stars, umuryango wa APR FC n’abanyarwanda muri rusange, tubifurije intsinzi mu mukino wacu na Togo. Nimukotane, umukino wa nyuma muwugire uyu, buri wese yumvire inama z’abatoza kandi mushyire hamwe iminota yose mu kibuga niryo banga.”

Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal ati“Umuryango wa Kiyovu Sports urifuriza ikipe y’igihugu Amavubi intsinzi mu mukino uduhuza na Togo. Abanyarwanda twse tubari inyuma.”

Jimmy Mulisa umutoza wanakiniye ikipe y’igihugu yifuruje intsinzi Amavubi avuga ko ibyo bakzoe ku mukino wa Uganda byari igice cy’ibyo bashoboye bityo abanyarwanda bose babafatiye iry’uburyo.

Umutoza Didier Bizimana wakiniye u Rwanda muri CECAFA 1997, na we yifruje Amavubi intsinzi aho avuga ko gusatira izamu ari byo bishobora kubageza muri ¼ cya CHAN 2020.

Amavubi arasabwa gutsinda uyu mukino wa Togo uri bube saa 21h kugira ngo agere muri ¼ cya CHAN 2020. Mu itsinda C Maroc ifite amanota 4, Togo 3, u Rwanda 2 ni mu gihe Uganda ifite 1.

Amavubi arakina umukino wo gupfa no gukira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nshimiyi Mana gervais
    Ku wa 30-01-2021

    Mbifurije itsinzi basorebacutubarintuma kbx mudukuriremo ginea natwe tubarinyuma

IZASOMWE CYANE

To Top