Siporo

Bebe Cool yahishuye uko Chameleone yabaye umumotari

Bebe Cool yahishuye uko Chameleone yabaye umumotari

Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool wo mu gihugu cya Uganda, yafashe umwanzuro wo guhishura ibanga rikomeye abantu batigeze bamenya yari afitanye n’umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Dr. Josee Chameleone ry’uko yigeze kujya amutwara kuri moto.

Nk’uko ikinyamakuru Elgondaily kibitangaza, Bebe Cool yabivuze ubwo yatangazaga amakuru y’ubuzima bwe bwa kera ni bwo yanahishuye ko Chameleone yatangiye ari umumotari kuko yanamutwaraga agiye ahantu hatandukanye.

Yagize ati: “Chameleone yari umufana wanjye w’imena ndetse igihe cyose yashakaga kumera nkanjye. Iteka yahoraga yifuza kumenya ingengabihe yanjye kugira ngo abe yansanga mu rugo. Iyo nabaga ndi bujye gukorera igitaramo ahantu runaka yagombaga kuntwara akangeza aho ngiye maze akanantegereza kugira ngo aze kunsubiza mu rugo.”

Bebe Cool yakomeje avuga ko n’ubwo Chameleone yari umumotari yaje kuva mu gihugu cya Uganda ajya kuba muri Kenya ahamara imyaka ine ari na ho yatangiriye umuziki, yakoze indirimbo ye ya mbere yise ‘Bageya’ nyuma aza kugaruka muri ari Uganda ari na bwo yiyunze kuri Bebe Cool akomeza umwuga we mushya w’umuziki kuko atari akiri umumotari.

Chameleone yigeze kuba umumotari akajya atwara Bebe Cool

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Rugomwa Rodrigue
    Ku wa 30-06-2019

    Ndabashimiye kubw’amakuru meza muduha ariko mutubarize amafaranga jabel yaba yaguzwe Murakoze mugire amahoro y’Imana

IZASOMWE CYANE

To Top