Imyidagaduro

Big Boss wakunzwe na benshi yitabye Imana

Big Boss wakunzwe na benshi yitabye Imana

Umugabo w’umunyarwenya, umuhanzi, Habanashaka Thomas wamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro nka Big Boss, yitabye Imana.

Uyu mugabo akaba yari amaze iminsi arembeye mu bitaro bikuru bya Gisenyi aho yari arwaye umuvuduko w’amaraso(Hypertension) ndetse n’umutima.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021.

Mu kwezi gushize nibwo uyu mugabo yasohoye amashusho ari muri ibi bitaro ahumekera mu byuma, asaba abakunzi be kumusengera kuko ubuzima bwe buri habi.

Big Boss yamenyekanye cyane nk’umunyarwenya bitewe n’imiterere y’umubiri we, uburyo yari abyibushye cyane ndetse agakunda no gukora ibiganiro yambaye ubusa hejuru.

Uyu mugabo yubatse izina bitewe n’ibiganiro ystangaga mu itangazamakuru, benshi bakaba baratangariwe n’ingano ye.

Yitabye Imana ku myaka 40
Big Boss yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • desangeq
    Ku wa 8-06-2021

    Ruhuka mumahoro disi

  • -xxxx-
    Ku wa 6-06-2021

    Imana umwakire mubayo.RIP

  • -xxxx-
    Ku wa 6-06-2021

    Imana umwakire mubayo.RIP

IZASOMWE CYANE

To Top