Imyidagaduro

Bobi Wine yajyanwe muri Gereza ya Luzira

Bobi Wine yajyanwe muri Gereza ya Luzira

Umuhanzi usigaye abifatanya na politike, Bobi Wine yongeye gutabwa muri yombi na Polisi ndetse agezwa imbere y’urukiko rutegeka ko afungirwa by’agateganyo muri Gereza ya Luzira.

Bobi Wine uhagarariye agace ka Kyadondo East mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mata 2019 ubwo yajyaga kuri CID ya Kibuli.

Bobi Wine yari aherekejwe n’isinzi y’abafana bamwirukankaga inyuma bamuririmbira ibisingizo. Yafatiwe hafi y’Ibitaro bya Mulago ahita ajyanwa kuri station ya polisi ya Nagalama muri Mukono District nyuma ahita ajyanwa mu Rukiko rwa Buganda Road.

Umucamanza Esther Nahirya yamenyesheje Bobi Wine ko ashinjwa ibyaha birimo gusuzugura inzego za Leta no gukoresha inama zitemewe. Yamenyeshejwe ko ku itariki ya 11 Nyakanga 2018 hari inama yahurijemo abambari be biga ku mugambi wo kuburizamo itegeko rigena umusoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe ngo nta burenganzira yari yasabye Polisi ndetse ngo bamubajije icyo inama yari igamije n’impamvu yayiteguye bucece ngo yabuze ibisobanuro. Bobi Wine kandi arashinjwa gutegura imyigaragambyo irimo abantu bafite intwaro atabisabiye uburenganzira.

Bobi Wine yabuze abamwishingira bityo urukiko rutegeka ko ajya gufungirwa muri Gereza ya Luzira, azahava saa yine za mugitondo tariki ya 2 Gicurasi 2019 ari nabwo azongera kugezwa imbere y’umucamanza.

Abunganira Bobi Wine bahise bazamura amajwi mu rukiko bumvikanisha ko umukiriya wabo arenganyijwe kuko ngo ’hari abantu benshi bakomeye bari bemeye kumwishingira’ ariko ’babujijwe kugera ku rukiko na Polisi’.

Yafunganwe na bagenzi be barimo DJ David Lule, umunyeshuri witwa Julius Katongole, umuvandimwe we Fred Nyanzi Ssentamu n’umurinzi we Edward Sebufu alias Eddie Mutwe.

Urukiko rwanzuye ko Bobi Wine ajyanwa muri Gereza ya Luzira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top