Kevin Federline wahoze ari umugabo wa Britney Spears bakabyarana abana babiri, yabamwimye kubera ko atarizera ko uburwayi bwe bwo mu mutwe bwakize.
Ubwo Britney Spears yavaga mu kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe, yahise asaba ko ahabwa igihe gihagije cyo kwita ku bahungu be, umwe ufite imyaka 13 witwa Preston na Jayden w’imyaka 12.
Ariko ise, Kevin yarabyanze ngo kuko atazi niba yarakize neza.
Umwe mu nshuti za Britney za hafi hafi yabwiye US Weekly ati “Kevin ntazemerera abo bana kujya kwa nyina igihe Britney atarakira neza. Yego abemerera guhura na nyina ariko igihe bamarana yakigize ibanga.”
Muri Mata, Britney w’imyaka 37 yagiye mu bitaro byo muri California nyuma yo kunanirwa kwakira uburwayi bukomeye bwa se Jamie Spears.
Nubwo urukiko rwari rwemeje ko Britney n’uwahoze ari umugabo be bazajya basimburana kwita ku bana babo buri minsi itatu, mu mezi ashize ubwo yari arwaye, Kevin Federline niwe wari uri kubitaho wenyine.
Muri iki gihe kandi Britney Spears ahanganye na se mu nkiko, kuko adashaka ko ari we ukomeza kumuyobora kuko amushinja kuba yaramujyanye mu kigo cy’uburwayi bwo mu mutwe we atabishaka.
Britney yasezeranye na Kevin Federline muri 2004, batandukana muri 2006.
)
Ibitekerezo