Bruce Melodie yashinmiye abarimo Mico The Best, Uncle Austin... Anenga abamwambuye
Umuhanzi Bruce Melodie yasohoye indirmbo nshya yise Bado yashimiye bamwe mu bantu bamufashije mu muziki akaba amaze kugira urwego ageraho.
Iyi ndirimbo Bado yakorewe muri Country Music aho yakozwe na Producer ugezweho muri iyi minsi mu Rwanda, Element.
Muri iyi ndirimbo Bruce Melodie avuga ko ubu yamaze kuba icyamamare indirimbo ze zikinwa mu Rwanda ndetse no mu mahanga bamuzi.
Mu gitero cya kabiri Bruce Melodie yumvikana ashimira umuhanzi Mico The Best wamwinjije muri Seper Level, Richard wari umuyobozi wa Super Lever watumye yurira indege bwa mbere, Mushyoma Joseph(Boubou) wagiye umuha ibiraka n’abandi.
AtI"(...) Buriya nakuriye i Kanombe, kujya mu ndege mbyumva nk’ibirura, n’uko Richard antegera iya mbere irantwara ingeza Kampala Entebbe, Mico The Best warakoze kunjyana muri Super Level my man, Mushyoma Joseph warakoze wampaye akazi n’ubu uracyamenya."
Yakomeje ashimira kandi umuhanzi Uncle Austin, abatunganya indirimbo(producers) barimo Fayzo Pro, Piano, Jado Kabanda wari umujyanama we mu myaka 5 itambutse ubu bakaba baratandukanye.
Muri iyi ndirimbo kandi yanenze abantu bamufitiye ideni banze kumwishyura n’abamufitiye ishyari.

Ibitekerezo
testing
Ku wa 11-03-2021hhehehh
test
Ku wa 11-03-2021hehe