Bwa mbere Diamond Platnumz yirengagijwe n’abagore bose babyaranye
Umuhanzi Diamond Platnumz yirengagijwe n’abagore batatu babyaranye ku munsi we w’amavuko ntihagira n’umwe umwifuriza isabukuru nziza.
Diamond Platnumz buri tariki ya 2 Ukwakira yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro ashobora kuba yarategereje byibuze ko umwe mu bagore babyaranye amwifuriza umunsi mwiza agaheba.
Diamond Platnumz wabyaranye na Zari abana babiri, Hamisa Mobetto umwe na Tanasha Donna umwe, ubusanzwe bajyaga bamwibuka ku munsi we w’amavuko(ntihaburaga ubikora) ariko kuri iyi nshuro nta n’umwe wabikoze, yaba kumushyira ku nkuta zabo z’imbuga nkoranyambaga cyangwa se kuvuga ku butumwa bwe yashyize ku rukuta rwe.
Uretse aba bagore kandi n’abana be (cyane abo yabyaranye na Zari) bajyaga bafata amashusho bakayakwirakwiza bifuriza se isabukuru nziza, kuri iyi nshuro ntabyo bakoze.
Tanasha Donna akaba yarifurije umuhungu we Naseeb Jr, isabukuru nziza cyane ko ayisangiye na se ariko we aramwihorera.
Ati "2 Ukwakira, imyaka ibiri irashize, umwami avutse. Urukundo rw’ubuzima bwanjye. Isabukuru nziza muhungu wangu wanjye. Ndagukunda cyane. Sinshobora gutekereza ubuzima bwanjye udahari, uranyuzuza, umpa intego. Imana ikundindire inakuyobore mu buzima bwawe. Mama aragukunda cyane."
Si ubwa mbere Tanasha yirengagije Diamond kuko no ku munsi wahariwe ababyeyi b’abagabo wa 2020(21 Kamena), Hamisa Mobetto na Zari Hassan bamwifurije umunsi mwiza maze Tanasha we aryumaho.

Ibitekerezo
Kalisa
Ku wa 6-10-2021Turabemera cyane