Siporo

Byari iby’agaciro gukorera umupira w’qmaguru mu Rwanda - Shema Ngoga Fabrice yeguye

Byari iby’agaciro gukorera umupira w’qmaguru mu Rwanda  -  Shema Ngoga Fabrice yeguye

Shema Ngoga Fabrice wari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’iminsi mike afunguwe.

Tariki ya ya 22 Nzeri 2026, nibwo Ngoga Fabrice Shema yafunguwe nyuma y’iminsi igera kuri 42 afunzwe akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha, Shema Ngoga Fabrice akaba yaraje kurekurwa aho yakatiwe amezi atandatu asubitswe mu mwaka umwe.

Shema Fabrice, mu gihe benshi bibazaga niba azakomeza kuyobora FERWAFA, yanditse asezera kuri uyu mwanya.

Ibaruwa ya Fabrice asezera

"Ndabamenyesha ko natanze ubwegure bwanjye ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bigomba no guhita bikurikizwa."

"Iki cyemezo gikurikiye ikibazo cy’ubunyangamugayo cyagaragajwe gifitanye isano n’ubuzima bwite bwanjye."

Yakomeje avuga ko abona ari icyemezo cyiza kizafasha FERWAFA gukomeza gukora nta kibazo gihari.

Yakomeje agira ati "Nzakomeza gushyigikira amahame y’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo n’imiyoborere myiza mu mupira w’amaguru w’u Rwanda."

"Niteguye kuzafasha mu ihererekanya bubabasha kugira ngo imirimo ya FERWAFA ikomeze neza."

Yashimiye Inteko Rusange yamutoye, Komite Nyobozi, abakozi ba FERWAFA, abafatanyabikorwa, abafana, Ikipe y’Igihugu n’abandi bose bamugiriye icyizere igihe yayoboraga.

Yasoje agira ati "Byari iby’agaciro gukorera umupira w’qmaguru mu Rwanda ."

Muri Kanama 2025 nibwo Shema Ngoga Fabrice yari yatorewe kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imaka ine iri imbere.

Shema Ngoga Fabrice yeguye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top