Byari muri Nzeri! Umunsi Amavubi yihererana Liberia ikayinyagirira ku Mahoro
Harabura amasaha make u Rwanda rugacakirana na Liberia mu mukino w’umunsi wa mbere w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Ni umukino ugomba kubera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026 saa 18h00.’
Ni umukino utari buze kuba woroshye ku mpande zombi kuko Liberia ifite umutoza wanyuze mu Rwanda atoza APR FC, Adil Erradi Mohamed bakaza gutandukana nabi aho ikibazo cyabo cyanageze muri FIFA.
Arimo gukubita agatoki ku kandi aho ashaka kuza gukora igisa no kwihorera.
Mu Mavubi kandi harimo abakinnyi yatoje muri APR FC nka Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel na Ntwari Fiacre.
Abasore b’Amavubi bakaba bifuza kuza gusubiramo amateka bakuru babi bakoze mu myaka 19 iheruka.
Byari tariki ya 7 Nzeri 2007 nabwo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2008 cyabereye muri Ghana, Amavubi yihereranye Liberia iyitsinda 4-0.
Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro, ibitego byatsinzwe na Bokota Labama ku munota wa 21, Saidi Abedi Makasi ku munota wa 25, Jeanot Witakenge ku munota wa 85 na Olivier Karekezi ku munota wa 90.

Ibitekerezo