Siporo

Byiringiro Lague yafunguwe, ibyo utamenye ku byo yari akurikiranyweho

Byiringiro Lague yafunguwe, ibyo utamenye ku byo yari akurikiranyweho

Rutahizamu Byiringiro Lague wari umaze iminsi afunzwe akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa, yafunguwe.

Tariki ya 8 Ugushyingo 2026 nibwo uyu mukinnyi yatawe muri yombi akekwaho urugomo aho bivugwa ko yakubise umukobwa bari basangiye.

Akaba yarahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi iri mu Murenge wa Runda.

Amakuru ISIMBI yamenye kandi ikesha umwe mu bantu ba hafi b’uyu mukinnyi ni uko ejo hashize ku wa Mbere yafunguwe.

Ni nyuma yo kumvikana n’uwo yakoreye urugomo na we yemera kumuha imbabazi.

Amakuru yavugaga ko yamukubisa amuziza ko yanze ko baryamana, kandi bari basangiye.

ISIMBI yamenye amakuru ko atari byo ahubwo aba bombi barimo bakina ’billiards’ maze baza gushwana, barashwanye cyane maze Byiringiro Lague amusunikisha inkoni bakinisha undi yikubita hasi.

Aho ni ho umujinya waturutse, kumvikana biranga kugeza hitabajwe inzego z’umutekano, Byiringiro Lague atabwa muri yombi.

Lague yafunguwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top