Imyidagaduro

Chameleone yafashwe ku nda

Chameleone yafashwe ku nda

Bitunguranye umuhanzi Chameleone yahagarikiwe na polisi ibitaramo 2 yagombaga gukorera muri Uganda, itangaza ko nta byangombwa uyu muhanzi yari afite.

Ibi bitaramo byagombaga kubera Mutukula na Kalisizo ariko polisi y’igihugu cya Uganda ibiburizamo ivuga ko batigeze basaba ibyangombwa by’umutekano.

Mu gihe habura iminsi mike ngo Jose Chameleone yiyamamarize kuyobora umujyi wa Kampala ni bwo ahagarikiwe ibitaramo, bikaba ari byo abajyanama be barimo Robert Nkuze babona nko guca intege uyu mugabo mu rugendo rwa politiki yatangiye.

Yagize ati”nta kintu na kimwe twaburaga ni ukubeshya, umuyobozi wa polisi yataje atubwira ko arimo gukurikiza amategeko avuye hejuru, ibi bifite aho bihuriye na politiki.”

Umuvugizi wa polisi mu karere ka Masaka akaba yaravuze ko koko ibitaramo bya Chameleone byahagaritswe bitewe n’uko nta byangombwa yari afite kandi bakaba batakwemerera umuntu gukora nta byangombwa afite.

Ibi bibaye mu gihe Chameleone yamaze kwinjiria mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubuitegetsi rya Democratic Party ndetse akanatangaza ko aziyamamariza kuyobora Kampala muri 2021.

Yahagarikiwe ibitaramo ngo kuko nta byangombwa yari afite

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top