Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu byishimo bnyo kuba yemerewe kwiga muri kaminuza ya Harvard iri mu zikomeye ku Isi.
Uyu mugore w’imyaka 33 yishimiye kwemererwa kwiga muri Harvard abinyujije kuri Instagram.
Yagize ati “Nahoze ndota kwiga muri kaminuza, ariko ku bw’impano y’Imana, umuziki wanyujije mu yindi nzira nishimira. Muri iki cyumweru nemerewe kwiga muri Harvard! Amagambo ntiyabasha gusobanura amashyushyu mfite.”
Yashimiye mwalimu Anita Elberse wamwemereye kwiga ishami ry’Ubushabitsi bushingiye ku myidagaduro, itangazamakuru na siporo.
Uyu muhanzikazi uherutse gusohora indirimbo Level Up yemerewe hashingiwe ku bikorwa yakoze n’ubushobozi bwe bwo gushyira ibintu ku murongo.
Ibindi byamamare byize muri Harvard ni Conan O’Brien, uyobora ibiganiro kuri televiziyo, n’abakinnyi ba filime Rashida Jones na Elizabeth Shue.
Ciara wavukiye mu mujyi wa Austin muri Texas yashyingiranwe na Russell Wilson, umugabo ukina umukino wa ruhago yo muri USA, NFL.
Ciara afite umwana w’imyaka itanu yabyaranye n’umuraperi Future bahoze bakundana n’undi w’imyaka ibiri, Princess, w’umugabo we w’ubu.
)
Ibitekerezo