Imyidagaduro

Clarisse Karasira yahishuye uko yari agiye kuba umusirikare

Clarisse Karasira yahishuye uko yari agiye kuba umusirikare

Umuhanzikazi Clarisse Karasira ngo yakuze yumva azaba umusirikarekazi na we agatera ikirenga mu cya Sergent Robert w’umuhanzi w’umusarikare, gusa ngo yaje gusanga atari umuhamagaro we.

Aganira n’ikinyamakuru Isimbi, Clarisse Karasira yavuze ko yakuze akunda abasirikare kugeza aho yumvaga yajya ajya kuba mu kigo cya bo akareba uko babayeho.

Yagize ati”nkunda no kubivuga mu biganiro byinshi, nakuze ntekereza ingabo, ndi n’umwana ndabyibuka niga mu mashuri yisumbuye aho nakoreraga ikizamini cya leta hari haturanye n’ikigo cya bo, naratahaga nkumva nataha mu basirikare nkajya kureba akarasisi ka bo, ukuntu bameze sinzi ikintu cyatumaga nkunda abasirikare.”

Yakomeje avuga ko atazi ikintu cyamuteraga kubakunda, noneho yakumva indirimbo za Sergent Robert akumva na we yaba umuhanzi w’umusirikare.

Yagize ati”Noneho nakumva indirimbo za ba Sergent Robert nkumva naba umuhanzi w’umusirikare ariko zari intekerezo z’umwana muto. Numvaga nshobora kuzaba umusirikare, nari mfite intekerezo zo kugira abantu benshi ndwanirira, ntabwo ari zo nzozi ngari nakuranye ariko numvaga bishobotse naba umusirikare.”

Clarisse Karasira wakuze yumva azaba umusirikare, aherutse gusohora indirimbo yise ‘Imitamenwa’ yahimbiye ingabo z’u Rwanda, azivuga ibigwi n’ubutwari bwa zo mu rugamba rwo kubohora igihugu no kugarurira abanyarwanda amahoro.

Ngo yakuze yumva azaba umusirikare

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top