Umusifuzi wasifuye umukino Portugal yanganyijemo na Serbia 2-2 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, yasabye imbabazi nyuma yo kwanga igitego cya Cristiano Ronaldo.
Danny Makkelie ukomoka mu Buholandi wasifuye uyu mukino yasabye imbabazi Cristiano nyuma yo kwanga igitego cye cyatumye batabona intsinzi.
Uyu mukino wo mu itsinda A wabaye tariki ya 27 Werurwe 2021, Cristiano Ronaldo yateye umupira mu izamu ariko Aleksandar Mitrovic awugarura ariko warenze umurongo w’izamu umusifuzi yemeza ko igitego kitagezemo.
Uyu musifuzi yagize ati“nk’uko amategeko ya FIFA abivuga icyo navuga ubu ni ugusaba imbabazi umutoza w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Fernando Santos ndetse n’ikipe y’iguhugu ya Portugal ku byabaye. Nk’abasifuzi buri gihe dukora cyane kugira ngo dufate ibyemezo byiza. Iyo turi mu makuru kubera iyi myitwarire ntabwo bidushimisha.”
Nyuma yo kwanga igitego cye, Cristiano Ronaldo ntabwo yabyishimiye ndetse na nyuma y’uko umukino urangiye yahise akubita hasi igitambaro cyo kuyobora abandi mu kibuga (Armband) kubera umujinya, aho yavuze ko akora ibishoboka byose ngo yitangire igihugu cye ndetse ibibaye ntacyo bizamuhungabanyaho.
Muri iri tsinda A, Serbia irimo gukina na Azerbaijan niyo ya mbere n’amanota 7(Live), Portugal ifite 4, Luxembourg ifte 3 mu gihe Ireland na Azerbaijan zifite ubusa.

Ibitekerezo
Jamesbonny
Ku wa 1-04-2021Cr7 we nimumureke niyo byanze abayakoze sana kbx
Jamesbonny
Ku wa 1-04-2021Cr7 we nimumureke niyo byanze abayakoze sana kbx
Jamesbonny
Ku wa 1-04-2021Cr7 we nimumureke niyo byanze abayakoze sana kbx
Jamesbonny
Ku wa 1-04-2021Cr7 we nimumureke niyo byanze abayakoze sana kbx