Imyidagaduro

Cyusa Ibrahim yavuze iby’urukundo rwe n’uwahoze ari umugore w’umukinnyi Karim Mackenzie

Cyusa Ibrahim yavuze iby’urukundo rwe n’uwahoze ari umugore w’umukinnyi Karim Mackenzie

Umuhanzi umenyerewe mu njyana Gakondo, Cyusa Ibrahim yahakanye urukundo ruvugwa hagati ye na Usanase Nadjima wahoze ari umugore wa Karim Nizigiyimana Mackenzie ahubwo ari inshuti zisanzwe.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize ni bwo amakuru yagiye hanze ko uyu muhanzi nyuma yo gutandukana na Jeannine, ubu ari mu munyenga w’urukundo na Nadjima wahoze ari umugore w’umukinnyi w’umurundi Mackenzie ubu usoje amasezerano muri Kiyovu Sports.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Cyusa Ibrahim yavuze ko ubu nta mukobwa afite bakundana.

Ati “Mu rukundo? Ubu ndi kwikunda, umukobwa mfite nkunda yitwa Icyeza Lena (umwana we), turasohokana, tugatamikana, tukajyana koga.”

Abajijwe niba atagikunda nyina yagize ati “ibyo si ngombwa kubivugaho, navuze ko uwo nkunda ari Icyeza Lena.”

Agaruka ku by’urukundo rwavuzwe hagati ye na Usanase Nadjima, yavuze ko atari byo ko yanabihakanye ahubwo ngo hari ababa bashaka kwiyumvira ibyo bashaka.

Ati “Nigeze mbyemeza? Inkuru zaranditswe ariko ntabwo nigeze mbyemeza. Sinzi icyo bita kwihakana, ariko ibyo narabinyomoje ariko wowe washatse kubona ko iki cyatsi ari umuhondo ntacyo nakora ngo ubone ko ari icyatsi.”

Yakomeje avuga ko atari inshuti ye isanzwe batari n’inshuti magara, gusa ngo Nadjima akunda ibihangano bye cyane.

Ati “Ni inshuti yanjye bisanzwe, ntabwo ari ‘besto’ njya numva muvuga. Ni inshuti icya mbere akunda ibihangano byanjye, mu bitaramo byanjye akenshi aba ahari, iyo nagiye kuririmba akenshi aba ahari, ku Ilayidi nshobora kumutumira. Ni inshuti yanjye isanzwe ntabwo ari inshuti nyanshuti, inshuti nyanshuti irakomeye.”

Cyusa Ibrahim aritegura gukora igitaramo yise ‘Migabo Live Concert’ kizaba tariki ya 8 Kamena 2024 muri Camp Kigali aho azaba yizihiza isabukuru y’imyaka itanu amaze mu muziki. Ni igitaramo kandi yitiriye indirimbo ye ‘Migabo’ avuga ko idasanzwe kuko ishingiye ku butwari bwa Perezida Paul Kagame.

Cyusa Ibrahim yahakanye iby'urukundo rwe na Nadjima
Usanase Nadjima wavuzwe mu rukundo n'umuhanzi Cyusa Ibrahim
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top