Hashize iminsi bihwihwiswa ko umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize (Konde Boy) yatandukanye na Wasafi, gusa yamaze kubinyomoza ko atari byo ahubwo ko ari ibihuha.
Harmonize utaragaragaye mu gitaramo cya mbere cya ‘Wasafi Festival 2019’, yatangaje ko n’ubwo atabonetse ariko Wasafi ari umuryango we ndetse ko abantu bagomba kwima amatwi ibihuha.
Mu kiganiro n’abanyamakuru bashatse kumenya impamvu Harmonize asigaye akoresha imodoka itwara abamufasha yitwa ‘Konde Gang’ mu gihe Wasafi ifite izindi modoka zisanzwe zikora ako kazi.
Yagize ati “Ntitugafate ibintu byose mu buryo bubi tujye tunatekereza ku ruhande rwiza. Byongeye twebwe turi umuryango gusa ushobora gukora ikintu kigakurura amakimbirane. Sinumva impamvu imodoka yaba ikibazo kandi ari ukuyigendamo gusa, nk’umunyamakuru wakagombye kureba ibyubaka umuryango aho kwita ku bidafite umumaro.”
Yakomeje avuga ko nta handi yajya asize umuryango we wa Wasafi.
Yagize ati “Wasafi ni umuryango wanjye, iyo ntayigira simba ndi Harmonize. Ushatse kuzana ibintu by’amakimbirane hagati yacu nta cyo byamara. Harmonize yabyawe na Wasafi, ndetse Diamond ni nk’umuvandimwe gusa mu muziki mufata nka papa. Diamond adahari na Harmonize ntiyaha ahari. Tureba ibintu byatuma dutera imbere aho kureba ibitagize icyo bitwungura.”
Harmonize yahamije ko akiri muri Wasafi n’ubwo abantu bamwe bari baratangiye gutekereza ko yaba ari gushaka indi nzu yajya itunganya umuziki we itari ‘Wasafi Records’.
Harmonize aganira n’itangazamakuru
)
Ibitekerezo