Imyidagaduro

Diamond si uwo kwizerwa? Ibyabaye kuri Zari bishobora kuba ari byo bigiye kuba kuri Tanasha

Diamond si uwo kwizerwa? Ibyabaye kuri Zari bishobora kuba ari byo bigiye kuba kuri Tanasha

Nyuma y’uko umuhanzi wo muri Tanzania, Irene Godfrey ‘Lyyn’ ashyize amashusho hanze agaragaza ko atwite, byahise bivugwa ko inda ari iya Diamond ndetse ko ibi bibaye ari mu rukundo na Tanasha ari kimwe n’ibyabaye igihe yari mu rukundo na Zari.

Mu minsi yashize ni bwo uyu mukobwa yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza ko atwite, abantu bahise bavuga ko nta gushidikanya iyo nda ari iya Diamond bigeze kuvugwa mu rukundo.

Nk’uko umwe mu nshuti za hafi za Lyyn yabibwiye Global Publishers dukesha iyi nkuru, yavuze ko inda ya Lyyn ari iya Diamond.

Yagize atiz“inda ya Lyyn ni iya Diamond, ni nayo mpamvu igihe Diamond yajyaga gukorera igitaramo Dubai uyu mukobwa yavuzweyo ni uko hari ikintu kiri hagati yabo.”

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ubwo bageragezaga kuvugisha Lyyn kuri iyi nkuru yabitabye maze yumvishe ko ari byo araseka cyane, yabasabye ko babanza kumureka agaseka bakamuvugisha nyuma, gusa nyuma ntiyongeye kwitaba telefoni.

Ibi birimo kuvugwa abantu bahise batangira kugirira impuhwe Tanansha ariko banamwibutsa ko bamuburiye mbere, babisanishaga n’ibyo umuherwekazi w’umugande, Zari wamubyariye abana babiri yigeze kunyuramo ubwo bari mu rukundo ariko Diamond akaza gutera inda Hamisa Mobeto.

Ibi birimo kuvugwa mu gihe Diamond yijeje Tanasha ko ari we mukunzi we wenyine ndetse ko ari na we bazabana, gusa mu minsi ishize uyu mugore aherutse kubwira abantu ko bakwiye kureka kwirirwa bamubwira ibyo Diamond yirirwamo kuko adatewe ubwoba na byo kuko afite ubuzima bwe abayeho kandi yishimiye.

Tanasha abantu barimo kumubwira ko ibimubayeho babimubwiraga
Lyyn bivugwa ko atwite inda ya Diamond
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top