Diamond yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kuvugana n’abana yabyaranye na Zari
Nyuma y’uko Zari Hassan agaye Diamond ko agiye gufasha abandi mu gihe atazi uko abana be bayeho, uyu mugabo yishimiye kuvugana n’abana be nyuma y’igihe kirekire.
Diamond aherutse gutangaza ko agiye kwishyurira ubukode bw’inzu imiryango 500 itishobaye mu gihe cy’amezi 3 muri ibi bihe bya COVID-19, ibi ntibyakiriwe neza na Zari babyaranye abana babiri aho yamunenze kujya gufasha abandi atazi uko abe babayeho.
Diamond yahise afata iya mbere ahamagara Zari ndetse atangaza ko bumviaknye ko nyuma ya COVID-19 bazavugana bakareba uko barera abana babyaranye.
Abinyujije kuri Instagram, Diamond mu minsi ishize yashyizeho amashusho agaragaza avugana na bana be maze aherekezwa n’amagambo agira ati“nta kintu kiryoha nko kubyukira ku mashusho uhamagawe(video call) n’abana ba we ukunda.”
Diamond ya Zari batandukanye muri Gashyanatre 2018 nyuma yo kubyarana abana babiri, ubu babana ba nyina muri Afurika y’Epfo.

Ibitekerezo