Imyidagaduro

Djihad Bizimana yakoze ubukwe

Djihad Bizimana yakoze ubukwe

Umukinnyi w’Amavubi ukina mu gibuga hagati mu ikipe ya Waasland Beveren yakoze ubukwe na Dalida Simbi aherutse kwambika impeta ya fiançailles.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo uyu mukinnyi yakoze ubukwe basezeranye mu idini ya Islam(kufunga Ndoa) ndetse haba n’umuhango wo kwiyakira, ibi byose bikaba byabereye mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi aho bose baba.

Bizimana Djihad na Dalda Simbi bagiye kubana nyuma y’imyaka itatu bakundana.

Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka nibwo Djihad Bizimana yashinze ivi hasi maze asaba Simbi kuza mubera umugore, undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.

Mu minsi ishize, Djihad Bizimana yabwiye ISIMBI ko uyu mukobwa bamenyanye mbere gato y’uko ajya gukina mu Bubiligi ubu bamaranye imyaka 3.

Ati"umukunzi wanjye tumaranye imyaka 3 n’amezi agera muri 3, twamenyanye mbere gato y’uko nza mu Bubiligi, kandi abantu baba hafi yanjye basanzwe bamuzi, basanzwe bamuzi."

Yakomeje avuga ko uyu mukunzi we yakuriye mu Bubiligi aho yagiye afite imyaka 6.

Ati"abantu rimwe na rimwe bavuga ibintu niba ari ugukekeranya ariko nakubwira y’uko ahamaze imyaka irenga 10 kuko yageze hano ari muto afite imyaka 6."

Ku kijyanye n’icyo yamukundiye, yavuze ko mu rukundo umuntu agenda areba utuntu twinshi kandi akaba ari umusore udakundanye bwa mbere hari byinshi yanyuzemo, Dalida rero akaba yarasanze bahuje byinshi.

Djiahd Bizimana yakoze ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top