Imyidagaduro

Eminem yujuje imyaka 11 acitse ku biyobyabwenge

Eminem yujuje imyaka 11 acitse ku biyobyabwenge

Umuraperi Eminem yishimiye imyaka 11 amaze adakoresha ibiyobyabwenge nyuma y’uko byari hafi yo kumuhitana mu mwaka wa 2007.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yerekanye umudari w’abahangana n’ububata bw’ibiyobyabwenge, ati “Imyaka 11 irashize- nta bwoba”.

Umwaka ushize nabwo yerekanye umudari w’imyaka 10 yari amaze adakozwa ibiyobyabwenge. Icyo gihe yari mu gitaramo cya Coachella.

Muri 2010 Marshall Mathers wiyita Eminem yahishuriye ikinyamakuru the New York Times ko hari igihe yanywaga ibinini 20 by’ibiyobyabwenge ku munsi.

Ati “Nagendanaga ibinini aho nshoboye hose. Nafataga ikiyobyabwenge uwo ari we wese yampaga.”

View this post on Instagram

11 years - still not afraid.

A post shared by Marshall Mathers (@eminem) on

Avuga ko ubuzima bwo mu kigo ngororamuco yagiyemo bwamugoye kuko abantu bose bamushungeraga bimakubangamira cyane.

Ati “Mu kigo nari naramamaye, abantu barahindukiraga bakandeba. Abo twari kumwe banyibaga ingofero, amakaye n’amakaramu, bakansaba kubasinyira ‘autographs’. Byatumaga ntita ku kibazo cyanjye cyari cyanzanye.”

Uyu mugabo w’imyaka 42 ukunda kwiyita Real Slim Shady avuga ko urukundo akunda abakobwa be batatu no gukora imyitozo ngororamubiri ari byo bituma atagikoresha ibiyobyabwenge.

Ati “ Abakobwa banjye ndabakunda cyane, bamfashije muri byinshi.”

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top