‘Empire’, filime y’uruhererekane yakunzwe na benshi igiye guhagarikwa
Filime y’uruhererekane ‘Empire’ yakurikiwe na benshi byatangajwe ko igiye gushyirwa ku musozo, nyuma y’aho byemejwe ko season ya gatandatu ishobora gusohoka itarimo uwitwa Jussie Smollett wavugishije benshi mu minsi ishize.
Iyi filime igaragaramo abakinnyi ba filime bakomeye Taraji P. Henson na Terrence Howard baba bakuriye inzu itunganya umuziki ya ‘Empire’. Fox yerekana iyi filime yatangaje ku wa Mbere ko izasohora season nshya mu gihe cya vuba.
Banditse bati “Nk’uko filime igannye mu gice cya nyuma, ikintu cy’ihame ni uko Umuryango wa Lyons utajya usohoka udakoze agashya.”
Babikoze nk’uburyo bwo gutera amatsiko abakunzi b’iyi filime ngo bitegure igice gishya nyuma y’ibice bitanu byatangiye gusohoka guhera mu 2015.
Muri iyi filime Henson na Howard bakina nka Cookie na Lucious Lyon, Umuryango warushinze ukuriye inzu y’umuziki ikunda kwiganzamo amakimbirane.
Fox ntiyatangaje niba Jussie Smollett azagaragara muri iki gice, bavuze ko ‘ntabyo biteguye’ kugeza ubu.
Mu mpera za Mata uyu mwaka, Umuvugizi wa Smollett yagize ati “Twabwiwe ko Jussie atazaba ari muri ‘Empire’ mu ntangiriro za season itaha, ariko yashimye ko bongereye igihe cya kontaro ye kugira ngo bafungure amarembo ya Jamal ahazaza.”
Uyu musore uzwiho ijwi ririmo ubuhanga ntiyigeze agaragara mu mashusho y’uduce tubiri twa nyuma twa season ya gatanu. Byaturutse ku buryo yatetse umutwe ko yagabwageho igitero n’abagizi ba nabi bamuhora kuryamana n’abo bahuje igitsina ndetse no kuba umwirabura.
Abategura ‘Empire’ bamukuyemo bavuga ko ari ukugira ngo birinde ibirangaza mu ifatwa ry’amashusho yayo, umwuka ntiwari mwiza mu bakinnyi n’abandi bayigiramo uruhare.
Mu gusoza igice cyayo cya nyuma byavuzwe ko uyu musore yagiye mu kwezi kwa buki n’umugabo we mushya.
Hanze ya filime, Smollett yahamijwe ibyaha byo kubeshya inzego z’umutekano ko yahohotewe n’abagizi ba nabi. Abashinjacyaha nyuma bahagaritse kumukurikirana ariko bamusaba acibwa amande angana na $130,000.

Ibitekerezo