Umuhanzi Fresh Daddy, se wa Fresh Kid, wo muri Uganda yaraye ajujubijwe n’abafana banamutera amacupa ubwo yari ku rubyiniro asusurutsa abari bitabiriye igitaramo yatumiwemo cyabereye kuri Aero Beach.
Ejo hashize, tariki ya 28 Nyakanga 2019, ni bwo abakunzi b’umuziki bari bitabiriye ibirori byabereye Entebbe (Uganda) kuri Aero Beach, Fresh Daddy yari yatumiwemo kuririmba bamubujije amahwemo banamutera amacupa ku rubyiniro. Gusa uyu mugabo yanze kuva ku rubyiniro avuga ko yatumiwe ngo abaririmbire.
Nk’uko ikinyamakuru Howwebiz kibitangaza, nyuma y’uko umuhanzi mushya Fresh Daddy, wo muri Uganda atangiye umuziki mu mezi ashize, ari guhuriramo n’ingorane zitandukanye.
Mu minsi ishize umushyushyarugamba ‘MC Kats’ yamwimye umwanya wo kujya ku rubyiniro mu birorori byabereye ahitwa Wave Lounge.
Kats yavuze ko Fresh Daddy atari ashoboye ndetse ko nta n’uwagombaga kumwitaho. Byaramubabaje ariko agerageza kwerekana ko atari we wa wenyine.
Fresh Daddy yakomeje avuga ko atacika intege kubera ibyo ari gukorerwa kuko ngo na Bebe Cool babimukoze ubwo yatangiraga umuziki ariko bitamubujije gutera imbere.
)
Ibitekerezo