Umuhanzi Harmonize ubarizwa muri ‘Wasafi Lebel’ yahaye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Porte umuhanzi mugenzi we Abubakakar Kitwala uzwi ku izina rya Q Chief (Q Chilla) mu mujyi wa Dar Es Salaam.
Aganira n’abanyamakuru ejo hashize ku wa 22 Nyakanga 2019, Harmonize yavuze ko yababajwe n’ubuzima bugoye umuhanzi Q Chief abayemo akabona ko akwiriye gufashwa mu buryo butandukanye harimo no kumworohereza mu bijyanye no gukora ingendo.
Harmonize yavuze ko yashenguwe umutima n’amagambo Q Chief yamubwiye yo kumwishyurira moto ubwo yamubonaga agiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye ejo hashize ku wa 22 Nyakanga 2019 kuri ‘Hyatty Regency Hotel’.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo nka ‘niteke’, ‘Never give up’ yakomeje asobanura ko Q Chief ari we muhanzi wamufashije kwinjira mu muziki kimwe n’uko yafashije n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Tanzaniya.
Yagize ati: “Muri iki gihe mubona abahanzi batandukanye batwaye imodoka zabo bakesha umuziki ariko umwe mu bantu babakuruye ndetse akanabandikira indirimbo ni Q Chief, ndetse ndi umwe mu bo yandikiye indirimbo.”
Hamonize yongeyeho ko uretse kumuha imodoka banakoranye indirimbo eshatu zashyizwe hanze ejo hashize, akaba ashishikariza abakunzi b’umuziki kongera guha ikaze Q Chief nyuma y’igihe kinini atagaragara mu muziki.
Imodoka yahawe Q Chief
Yemeje ko ari umwe mu bo Q Chief yafashije
)
Ibitekerezo