Harmonize uzwi ku izina rya Konde Boy ni umuhanzi w’umunya-Tanzania umaze kubaka izina mu muziki muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, yasobanuye byinshi kuri mugenzi we, Ben Pol, uherutse kumushinja ko amuteretera umukunzi we w’Umunyakenya witwa Anerlisa Muigai.
Mu kiganiro Harmonize yagiranye n’ikinyamakuru Ghafla, yasobanuye ko atatinyuka gukorera Ben Pol ibintu nka biriya bitewe n’umubano bafitanye kandi akaba anamwubaha, gusa ariko ngo asanga yarabikoreye gushaka gusebya izina rye ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Murabizi iyo abantu bafitanye umubano ni byiza ko bubahana, ntihagire uharabika undi, hari byinshi bivugwa bishobora kuba ukuri cyangwa ibinyoma. Nk’umuntu usobanutse si byiza gushyira ku karubanda ibyo yumvise byose. Yakagombye kuba yarambwiye ati ‘umugore yambwiye ibi n’ibi nanjye mubwira ko atari ukuri.’”
“ Biriya nta kuri kurimo gusa nk’umuntu byarambabaje. Umugore wa Ben Pol tuziranye bisanzwe kuko hashize imyaka isaga itatu tumenyanye mbere y’uko we bamenyana.”
Yakomeje agira ati: “Ubusanzwe njyewe ndubaha ariko nk’abantu rimwe na rimwe turateshuka. Birashoboka ko bamwe mu bafana banjye babyemeye gusa hariho n’abatabyemera. Sindi ikigoryi ku buryo nakwemera ko abantu bashwana bari babanye neza. Ben ni umuvandimwe wanjye nkunda acyane, duhuje umwuga kandi mfata nk’icyitegererezo.”
Uretse kuba ari abahanzi ba Bongo, Harmonize yavuze ko usibye kubaha Ben Pol anamukunda cyane kubera ukuntu yicisha bugufi. Ku bw’ibyo asanga atari akwiye kugaragaza ariya magambo atiyubashye yo gusenya ubuvandimwe n’ubucuti bafitanye.
Ngo ntiyatuma Ben Pol atandukana n’umukunzi we
)
Ibitekerezo