Imyidagaduro

Harmonize yatumije ikiganiro n’itangazamakuru igitaraganya

Harmonize yatumije ikiganiro n’itangazamakuru igitaraganya

Umuhanzi Abdul Rajab Kahali uzwi ku izina rya Harmonize muri Tanzaniya, usanzwe mu itsinda rya ‘Wasafi Lebel’ yatangaje ko ejo ku wa 22 Nyakanga 2019 afitanye ikiganiro n’abanyamakuru kuri Hoteli “Hyatt Regency’ iri mu mujyi wa Dar Es Salaam.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Harmonize yatumiye abanyamakuru bose b’ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya muri iki kiganiro kizaba ejo saa sita z’amanywa.

Yagize ati: “Nagira ngo mfate uyu mwanya nshishikarize abanyamakuru b’ibitangazamakuru byose kutazabura mu kiganiro tuzagirana ejo saa sita z’amanywa kuri Hyatt Regency Hotel mu mujyi wa Dar Es Salaam kuko hari ibintu bike nshaka ko tuganiraho.”

Iki kiganiro n’abanyamakuru, Harmonize yagitangaje nyuma y’uko atagaragaye ku rutonde rw’abahanzi basanzwe mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi ’Wasafi Records’ bagomba kwitabira ibitaramo bya Wasafi Festival bizabera mu duce dutandukanye twa Tanzaniya byatangiye ku wa 19 Nyakanga 2019.

Mu gihe hataramenyekana icyatumye Harmonize atagaragara ku rutonde rw’abahanzi bazitabira ibitaramo bya Wasafi Festival, bamwe mu bakunzi b’umuziki bakaba bavuga ko ashobora kuba yaravuye muri Wasafi Lebel mu buryo bw’ibanga.

Birakekwa ko agiye gutangaza ko yavuye muri Wasafi

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top