Nyuma y’igihe gito umuhanzi Diamond Platnumz atumiye Harmonize na Ali Kiba kuzitabira igitaramo cya Wasafi Festival, Harmonize yamaze kwigarama ubwo butumire bwa Diamond bahoranye muri Wasafi.
Ku wa Gatatu w’ejo hashize tariki ya 30 Ukwakira 2019, ubwo Diamond yavugaga kuri Wasafi Festival izaba ku wa 9 Ugushyingo 2019, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Mujyi wa Dar es Salaam cyaciye no kuri Radiyo na Televiziyo ya Wasafi, yavuze ko afite icyizere cy’uko Harmonize azitabira icyo gitaramo kimwe na Ali Kiba na we wahawe ubutumire bwo kukitabira.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Diamond yagize ati“bagenzi bacu bo muri Nigeria ntibibabuza gukorana umuziki mu bitaramo nk’ibi kuko ibibazo bafitanye babishyira ku ruhande. Birasanzwe kubona Wizkid na Davido bahurira ku rubyiniro kandi basanzwe bafitanye amakimbirane.”
Yakomeje agira ati “Ni gute twagumya gushyamirana no muri gahunda zitwinjiriza amafaranga no guhuriza hamwe Abanya-Tanzaniya?”
Ku ruhande rwa Harmonize, abajijwe niba azitabira ubu butumire bwa Diamond, yagize ati“Ibijyanye na Diamond bireke tuganire ibindi.”
Wasafi Festival ni ibitaramo ngarukamwaka bitegurwa n’inzu ifasha abahanzi izwi nka ‘Wasafi Records’ bigamije gususurutsa Abanya-Tanzaniya mu duce dutandukanye tw’iki gihugu ndetse bakaboneraho no kumenyekanisha ibikorwa byabo. Bashobora gutumira n’abandi bahanzi batari muri Wasafi ngo bifatanye na bo.
Kuva Harmonize yatandukana na ‘Wasafi Records’ ya Diamond Platnumz ntibacana uwaka kuko no mu minsi ishize, ubwo Harmonize yakoraga ubukwe, yatumiye abahanzi bo muri Wasafi, bose ntihagira n’umwe uhakandagira.
Harmonize yavuye muri Wasafi kubera umwuka mubi yari asigaye afitanye n’abayirimo ndetse na Diamond washoye amafaranga muri iyi nzu ntibari babanye neza.
Harmonize ukunze kwiyita Konde Boy amazina ye y’ukuri ni Rajab Abdul Kahali, amaze gutandukana na Wasafi yahise ashinga inzu ye bwite ifasha abahanzi yahaye izina rya “Konde Music Worldwide”.
Nyuma y’uko Harmonize avuye muri Wasafi, kuri ubu irimo abahanzi barimo Diamond Platnumz, Rayvanny, Lava Lava na Mbosso.

Ibitekerezo