Haruna na Sibonamana Patrick mu bakinnyi bagiye kugabana miliyoni 200
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Simba SC mu mukino w’amateka ‘Kariakoo Derby’, ubuyobozi bwa Young Africans buratangaza ko abakinnyi b’iyi kipe barimo n’abanyarwanda 2 Haruna na Papy bazahabwa miliyoni 200 z’amashilingi ya Tanzania bakazigana.
Ni umukino wabaye tariki ya 8 Werurwe 2020 kuri Uwanja wa Taifa urangira ku ntsinzi ya Young Africans y’igitego kimwe ku busa bwa Simba SC, ni igitego cyatsinzwe na Bernard Morrison ku munota wa 44.
Umuvigizi w’ikipe ya Young Africans, Yanga Hassan Bumbuli yavuze ko aba bakinnyi bemerewe agahimbazamushyi k’amashilingi ya Tanzania miliyoni 200 ariko bakaba bazayagabana mu byiciro.
Yagize ati“hari abakinnyi 14 bagiye mu kibuga ku munsi w’umukino(11 na 3 bagiyemo basimbura), aba bazaba bafite icyo bagenewe. Hari n’abandi 18 bari ku rupapuro rw’umukino, abo na bo bazabona ayabo. Hari abakinnyi 23 bari mu mwiherero wo kwitegura uyu mukino bazahabwa na bo ayabo, abandi ni bakinnyi bose basigaye ba Young Africans hari ayo bazahabwa.”
Si abakinnyi gusa bazagabana aya mafaranga kuko n’abatoza bose ba Young Africans bazahabwa kuri ayo mafaranga.
Akomeza avuga ko ayo mafaranga ahari igisigaye ari ugufata imyanzuro imbere mu ikipe ya Young Africans ubundi bakaba bayarekura akagera ku bo agenewe, ni amafaranga bivugwa ko yatanzwe na komponyi ya GSM itera inkunga iyi kipe.

Ibitekerezo