Siporo

Haruna Niyonzima yabonye ’License C’ ya CAF

Haruna Niyonzima yabonye ’License C’ ya CAF

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima ari ku rutonde rw’abatoza 12 b’abanyarwanda bahawe impamyabushobozi yo ku rwego rwa C muri Afurika mu butoza ’License C’ itangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ’CAF’.

Muri 2017 ni bwo Harunu Niyonzima n’abandi 34 bakoreye ibi byangombwa, gusa ntibabihawe biba ngombwa ko basubiramo muri Nyakanaga uyu mwaka, muri 29 bakoze 12 ni bo batsinze mu gihe 17 bo bazongera bagakora.

Mu batoza 12 bahawe License C harimo kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima ukinira AS Kigali, Mutarambirwa Djabir wongerera ingufu abakinnyi ba Kiyovu Sports, Nshutiyamagara Ismael Kodo, umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba AS Kigali.

Aba bakaba biyongera kuri Namahoro Yves, Byusa Wilson, Sekamana Léandre, Twagirayezu Jean Marie, Safari Mustafa, Niyirema Aimable, Kalimba Richard, Twagirayezu Isaac na Tugirimana Gilbert.

Abatoza 17 bazasubiramo ni Dusange Sasha, Harerimana Innocent, Uwintwali Jean Claude, Rwibutso Pierre Claver, Uwintwari Jean Claude, Simba Théophile, Nzeyimana Alex, Fikiri Abdulkarim, Twagirayezu Jean Baptiste, Uwitonze Jean Cliff, Kabalisa Calliope, Ndahiro Mbonigaba, Kabanyana Scovia, Kubwimana Jean Marie Vianney, Mbungira Ismail, Mukiza Abdulkarim na Ndoli Innocent.

Biteganyijwe ko abatoza 12 babonye License C, mu mpera z’uyu mwaka bazakora andi mahugurwa kugira ngo babone License B.

Haruna Niyonzima akinira AS Kigali
Kodo atoza abakinnyi barimo Haruna muri AS Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top