Iby’uko Miss Nimwiza Meghan yatwaye umushinga wa Mwiseneza Josiane byasobanuwe (Video)
Ubuyobozi bwa Miss Rwanda ntibwemeranya n’abavuga ko Nimwiza Meghan yaba yaribye umushinga wa Mwiseneza Josiane akaba ari wo ajyana muri Miss World 2019 yari yitabiriye yabereye mu Bwongereza, ahubwo ko kuba umuntu yatanga umushinga muri Miss Rwanda ntatsinde ugakoreshwa n’uwatsinze nta kibazo kirimo.
Nimwiza Meghan, nyampinga w’u Rwanda 2019, avuye mu Bwongereza aho yari yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Isi, umushinga yagaragaje muri iki gihugu ni umushinga wo kurwanya imirire mibi aho yagaraje ko yita ku bana 50 bo mu karere ka Nyamagabe, bafite ikibazo cy’imirire mibi basanzwe bakurikiranwa n’ibitaro bya Kigeme.
Uyu akaba ari wo mushinga Mwiseneza Josiane yari yagaragaje ubwo yahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, aho yari afite gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.
Nyuma yo kubona ko ari uyu mushinga yatanze, hahise hatangira gukwira kwira inkuru nyinshi ko yibye umushinga wa Mwiseneza Josiane.
Umuyobozi wa Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne yavuze ko nta kibazo kirimo kuba Meghan yarakoresheje uyu mushinga.
Yagize ati"reka tubanze twemere ko imbunga nkoranyambaga zitandukanye n’itangazamakuru. Mugende murebe amashusho ya Beauty With The Purpose ya Miss World 2016 murasangamo Jolly n’umushinga we wo gukamishiriza abana mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, icyo ni icya mbere. Nureba ku mushinga Liliane yakoze wo kurwanya imirire mibi yawutangiye mu 2018 yubaka uturima tw’igikoni hirya no hino mu gihugu."
Yakomeje agira ati"kuba rero hari umwe mu bahatana wazanye umushinga ntatsinde ntabwo bikuraho ko buri munyarwanda wese ufite ubushobozi kuba yarwanya icyo kibazo. Ni ikibazo kireba igihugu si ikibazo kireba umuntu ku giti cye.”
Yakomeje asobanura ko kuba umuntu yavuga umushinga muri Miss Rwanda bidashyiraho umwihariko wo kuba yawukora wenyine.
Miss Rwanda 2020 yo ikaba izatangira ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 bahereye i Rubavu, ni mu gihe biteganyijwe ko tariki ya 22 Gashyantare ari bwo hazamenyekana umukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020.
Reba hano ikiganiro na kirambuye ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwagiranye n’itangazamakuru
)
Ibitekerezo