Icyo Onana yasubije niba azaguma muri Rayon Sports umwaka utaha w’imikino
Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Cameroun, Onana Willy Léandre Essomba yaruciye ararumira abajijwe niba azaguma muri iyi kipe.
Uyu rutahizamu wasoje shampiyona ari we rutahizamu watsinze ibitego byinshi aho asozanyije ibitego 16, yishimiye kuba yarabigezeho aho yashimiye abatoza be, abakinnyi bagenzi be bamufashije kubigeraho.
Onana uri ku mpera z’amasezerano ye y’imyaka 2 amaze muri Rayon Sports, abajijwe niba n’umwaka utaha azaguma muri Rayon Sports yavuze ko nta kintu yabitangazaho kuko agifite amasezerano y’iyi kipe, ibindi ngo azabivuga nyuma y’igikombe cy’Amahoro.
Ati “Byaka kanya ntabwo nagusubiza icyo kibazo kubera ko dufite umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, ubu niwo dushyizeho umutima, nyuma y’umukino wa nyuma nibwo nzavuga ku hazaza.”
Nubwo yanze kugira icyo abivugaho, bivugwa ko Onana iyi kipe yamwegereye ngo yongere ibiganiro ariko abitera utwatsi, ni mu gihe amakuru amwerekeza mu ikipe ya Simba SC muri Tanzania.

Ibitekerezo
Claudensengayire
Ku wa 30-05-2023Onana yanze kubivuga kungirango adatera umutimamubi abandi
Mukeshimana jean claude
Ku wa 29-05-2023Nibyishimo kwikipe ya rayon sport