Akanigi Ishimwe Melissa witabiriye Miss Rwanda 2020, ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko iduka rye ry’ibikoresho by’ubwubatsi riherereye mu Gakiriro ka Gisozi ryafashwe n’inkongi y’umuriro.
Iri duka ryahiye ubwo Agakiriro ka Gisozi kashyaga mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2026 hakangirika byinshi.
Miss Melissa akaba yaramenyesheje abakunzi be n’abakiriya be ko iduka rye rya Micalite Hardware Ltd naryo inkongi y’umuriro yarifashe.
Yagize ati "Bakiliya bacu dukunda, turabamenyesha ko iduka rya ‘Micalite Hardware Ltd’ ryibasiwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ukwakira 2026. Kuri ubu, turacyategereje raporo y’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi, ndetse tunamenye andi makuru arambuye kuri iki kibazo.”
Akanigi kandi akaba yasabye Imana kumuha imbaraga zo kwakira ibi byamubayeho kuko birenze ubwenge bwe, kumuha ubutwari bwo guhangana n’ibiri imbere yanjye, ndetse umpe n’ubuntu bwo gukomeza kugira ukwizera
Uretse kwitabira Miss Rwanda mu 2020, aherutse no gushyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku Isi wakinnye imyobo 18 y’ikibuga cya Golf mu minota 52.

Ibitekerezo