Imyidagaduro

Yakuze yanga izuru rye - Shaddyboo uvuga ko ari inkuru igenda, ku gitabo azandika

Yakuze yanga izuru rye - Shaddyboo uvuga ko ari inkuru igenda, ku gitabo azandika

Mbabazi Chadia wamenyekanye nka Shaddyboo, yavuze ko yakuze izuru ari cyo gice cy’umubiri we yakuze yanga bikomeye, akaba ari hafi no kwandika igitabo ku buzima bwe.

Shaddyboo umaze iminsi avuga ko yahindutse, yabaye umuntu mushya akaba asigaye atangaza ibintu byinshi bigiye bitandukanye ariko na none ubona bifite aho bihuriye n’ubuzima bwe bwite.

Shaddyboo kuri iyi nshuro yavuze ko yabwiye abantu ibyo akunda, ibyo akora bigatuma yishima ariko na none atigze agaruka ku byo yanga.

Ni ho yahise avuga ko yakuze yanga izuru rye kuko ari rinini bitewe n’ibyo yakuze yumva.

Ati “Noneho reka mbabwire icyo nangaga kuri njye. Izuru ryanjye. Mu minsi ya kera ya Shaddyboo nanganga izuru ryanjye rinini bitewe n’ibyo nakuze numva ku bahutu n’imiterere y’amazuru. Ibaze kwiyanga kubera ibyo sosiyete yakwigishije.”

Yakomeje atanga urugero abaza abantu niba baba barabonye bimwe mu bishushanyo bya Misiri (Egiputa) ya kera ukuntu amazuru yabaga yarangiritse.

Yavuze ko nyuma yo kwiga amateka ya Afurika ubu yatangiye kugenda yibaza kuri byinshi yagiye yigishwa.

Ati “Ubu noneho ndeba, ndimo kwiga amateka ya Afurika na nibaza kuri buri kimwe nigishijwe. Ibaze kumara imyaka hari ikintu wanga kuri wowe kandi byari koroha kwiga kugikunda. Iri zuru rizahaguma, nasoje kurwanya isura yanjye.”

Uyu mubyeyi w’abana babiri, yanavuze ko agiye kwandika igitabo kigaruka ku buzima bwe bwite aho abantu hari byinshi batazi.

Ati “Tekereza igitabo cyanjye. Ntimufite amatsiko yo kumenya umuntu wa nyawe uri inyuma buri kimwe utekereza uzi kuri njye? Guhishura inkuru yanjye, ukuri, urugendo n’ubunararibonye bwangize uwo ndi we uyu munsi? Ntabwo ndi umuntu uvuga inkuru. Ndi inkuru ubwanjye.”

Shaddyboo kandi yavuze ko ubuzima bwe ari igitabo gitegerejwe gufungurwa kuko hari ibintu byinshi abantu batamuziho.

Ati “Ubuzima bwanjye ni igitabo gitegereje gufungurwa. Hari byinshi mutazi, byinshi cyane mutumvise ndetse na byinshi ntigeze ngira amahirwe yo kubishyira mu magambo. Munyizere, nimvuga inkuru muzumva mvuga ko ubuzima bwanjye bukeneye igitabo ubwabwo. Ntabwo nkyandika ngo mbabwire ibyambayeho gusa, ni ukugira ngo mumenye uwo ndiwe wa nyawe.”

Yavuze ko atari we uzarota asohoye igitabo cye kuko afite byinshi byo kwandika, byo kuvuga maze inkuru akayisangiza Isi.

Ubutumwa bwa Shaddyboo
Shaddyboo yavuze ko yakuze yanga izuru rye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top