Siporo

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball iri muri Kenya yamenye amakipe bazahura

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball iri muri Kenya yamenye amakipe bazahura

Ikipe y’igihugu ya Volleyball iri muri Kenya, yarahagurutse i Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2019 aho yagiye gushaka itike yo kuzakina imikino y’Akarere ka Gatanu ya Volleyball.

Akarere ka Gatanu[Zone V] ibarizwamo amakipe y’ibihugu nka Misiri, u Rwanda, Uganda na Kenya izakira aya marushanwa ya Zone 5 All African Games Qualifiers mu gihe Tanzania yo yikuyemo.

Uko imikino iteye:

ZONE 5 AAG QUALIFIERS

Itariki ya 3 Kamena 2019

Umukino 1: 14.00 - Rwanda VS Egypt
Umukino 2-16.00.- Kenya VS Uganda

Tariki ya 4 Kamena 2019

Umukino 3- 14.00- Uganda VS Egypt
Umukino 4- 16.00 - Kenya VS Rwanda

Tariki ya 5 Kamena 2019

Umukino 5- 14.00 –Uganda VS Rwanda
Umukino 6- 16.00 - Egypt VS Kenya

Mu Karere ka Gatanu hagomba kuzatoranywamo ikipe imwe izasanga izindi zizaba zarazamutse mu zindi zone esheshatu. Ayo makipe yose uko azaba ari arindwi aziyongeraho Morocco izakira imikino ya All African Games.

Abakinnyi u Rwanda rwajyanye: Nsabimana Mahoro Yvan (UTB VC), Rwigema Simon
(REG VC), Ndayisaba Sylvestre (REG VC), Nkurunziza K.John (UTB VC), Mukunzi Gasarasi Christophe (REG VC), Muvunyi Fred (UTB), Olivier Ntagengwa (REG VC), Dusenge Willcriff (Gisagara VC), Yakan Guma Lauwrence (Japan), Mutabazi Yves (Turkey), Akumuntu Kavalo Patrick, Sibomana Placide Madison (UTB VC), Niyogisubizo Samuel Tyson (UTB VC), Karera Emile Dada (Gisagara VC), Musoni Fred (Finland) na Dusabimana Vincent Gasongo(Gisagara VC)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iyobowe na Paul Bitok ukomoka muri Kenya nk’umutoza Mukuru naho Elie Mutabazi akaba ari umwungiriza mu gihe Nyirimana Fideli usanzwe utoza ikipe ya UTB Volleyball Club wari wahawe inshingano zo gutoza ikipe nk’umwungiriza yandikiye ishyirahamwe ry’umukino w’intoki FRVB asaba gusezera ku kazi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top